Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Afurika y’Epfo irasaba ICC guta muri yombi Netanyahu
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Afurika y’Epfo irasaba ICC guta muri yombi Netanyahu

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND 21/11/2023 9:17
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu

Leta ya Afurika y’Epfo yasabye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI) gusohora impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, bitarenze hagati mu kwezi gutaha kw’Ukuboza.

Khumbudzo Ntshavheni, Minisitiri mu biro bya Perezida w’Afurika y’Epfo, yavuze ko ICC nitabikora, bizaba ari ikimenyetso cyo “kunanirwa kuzuye” kw’ubutegetsi bw’isi.

Yagize ati: “Isi ntishobora guhagarara gusa irebera.”

Israel ivuga ko irimo kwirwanaho nyuma y’igitero cya Hamas cyo ku itariki ya 7 Ukwakira  uyu mwaka, cyiciwemo abantu 1,200 naho abandi barenga 200 barashimutwa.

Ivuga ko irimo kugerageza kugabanya cyane umubare w’abasivile bapfa n’abakomereka, ariko Minisitiri Ntshavheni yavuze ko leta ya Israel irimo kugerageza “gukuraho Abanye-Palestine henshi muri Gaza no kuyigarurira“.

Afurika y’Epfo, hamwe na Bangladesh, Bolivia, ibirwa bya Comores (Comoros) na Djibouti, byatanze ubusabe muri ICC bwuko ikora iperereza niba hari ibyaha byo mu ntambara n’ibyaha byibasira inyokomuntu byakozwe muri Gaza.

Afurika y’Epfo imaze igihe ishyigikiye cyane Abanye-Palestine.

Muri uku kwezi kw’Ugushyingo , Afurika y’Epfo yatangaje ko ikuye abadiplomate bayo muri Israel, ndetse yumvikanisha ko umwanya w’ambasaderi wa Israel muri Afurika y’Epfo urimo “kurushaho kugorana ku kuba wagumaho”

UMUSEKE.RW

- Advertisement -

You Might Also Like

Guverinoma y’u Rwanda yamuritse Inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga

Umugabo wacukuye icyo mu nzu ye “ari kubibazwa”

Abaturage bateye amabuye kugeza apfuye umugore “bavuga ko yaroze abana babiri”

M23 igiye gufata ibice byarimo ingabo za Kenya zari muri Congo

Tora IZABAYO Clementine intumwa nyayo ku mwanya w’umujyanama rusange

TUYISHIMIRE RAYMOND 21/11/2023 9:52 21/11/2023 9:17
Share
Inkuru ibanza Nyarugenge: Abantu batandatu  bagwiriwe n’umukingo
Inkuru ikurikira Bugesera: Gukemura ibibazo hifashishijwe ikoranabuhanga biratanga umusaruro
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Amakuru aheruka

Guverinoma y’u Rwanda yamuritse Inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru
Umugabo wacukuye icyo mu nzu ye “ari kubibazwa”
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Ubutabera
Abaturage bateye amabuye kugeza apfuye umugore “bavuga ko yaroze abana babiri”
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
M23 igiye gufata ibice byarimo ingabo za Kenya zari muri Congo
Afurika Amahanga Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Guverinoma y’u Rwanda yamuritse Inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga
03/12/2023 4:28

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?