Akajagari mu ba “porombiye” kagiye gucika

Mu gihe u Rwanda rukataje mu iterambere ry’ibikorwaremezo, ndetse rukaba rufite intego yo gushingira ubukungu bwarwo ku bumenyi, Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge, RSB, cyashyizeho icyemezo cy’ubuziranenge kizajya gihabwa abakora umwuga wo gukwirakwiza amazi bazwi nka ba “Kanyamigezi”.

Abaporombiye, bavuga ko uyu mwuga wabo wugarijwe n’akajagari k’ababikora mu buryo butizewe aho ngo usanga bateza ingaruka zituma batagirirwa icyizere.

Hangane Clovis umwe muri ba Kanyamigezi avuga ko bimwe mu bibazo bahura nabyo birimo kuba hari abiyitirira uyu mwuga.

Agaragaza ko abo biyitirira umwuga usanga batazi n’ibikoresho byujuje ubuziranenge ku buryo akenshi biteza impanuka.

Ati “Bimwe mu bibazo duhura nabyo ni ibitezwa n’abigira bagenzi bacu babikora, kuba batazi impamvu ibyo bintu bikorwa, batazi ibikoresho bigomba gukoreshwa ku kintu agiye gukora.”

Mugenzi we avuga ko hashyizwe imbaraga mu kwigisha benshi amasomo ajyanye n’ubumenyingiro, nyamara ngo kugeza ubu hari ingero z’uko ababyize bakigorwa no kubona umurimo, bitewe no kutagira icyemezo cy’ubuziranenge gishingirwaho bagirirwa icyizere.

Jean Claude Twagirimana, uyobora ihuriro rya ba kanyamigezi avuga ko ku kuba iki cyemezo kije kubafasha kwisanga ku isoko ry’umurimo no guca akajagari mu mwuga ubatunze.

Ati “ Nituba dufite iki cyemezo gitangwa n’urwego rw’igihugu bizatuma akajagari gacika, ikindi nuko umuntu adashobora gukorera hano mu Rwanda gusa.”

Philibert Zimurinda, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibipimo n’ingero mu kigo cy’u Rwanda gitsura ubuziranenge RSB, yashimangiye ko akazi k’abaporombiye ingenzi cyane mu buzima bwa buri munsi kandi iyo gakozwe neza gatuma inyubako n’ibindi bikorwa remezo biramba.

- Advertisement -

Zimurinda yongeyeho ko iyo gakozwe nabi bitera ibihombo bikomeye bishobora no kugera ku kubura ubuzima bw’abantu. Ubuziranenge ni ngombwa

Ati “Tugamije kugira ngo abo bantu bagire ubushobozi bwo kubikora neza kugira ngo amakosa yagaragaraga agabanuke.”

Kugira ngo “umuporombiye” ahabwe icyemezo cy’ubuziranenge azajya abannza kugaragaza urwego rw’amashuri y’ize n’icyiciro cy’ibyo agiye gukora, agirwe inama hanyuma agenzurwe abone guhabwa icyemezo cy’ubuziranenge gihamya ubushobozi ku bakora umwuga wo gukwirakwiza ibikorwaremezo by’amazi bazwi.

Philibert Zimurinda, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibipimo n’ingero muri RSB

Jean Claude Twagirimana, uyobora ihuriro rya ba kanyamigezi

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW