Amavubi U15 yatangiye nabi irushanwa rya Cecafa

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru y’Abatarengeje imyaka 15, ntiyahiriwe n’umukino wa Mbere mu irushanwa rya Cecafa iri kubera muri Uganda nyuma yo gutsindwa na Zanzibar ibitego 3-0.

Ni umukino wabereye kuri FUFA Technical Centre (Jinja) mu gihugu cya Uganda, ahari kubera imikino yose y’iri rushanwa.

Mu itsinda rya Kabiri, U Rwanda rwakinnye na Zanzibar ku wa Gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo 2023.

Izi ngimbi z’u Rwanda, zatangiye nabi uru rugendo. Hakiri kare ku munota wa 12, Mwinyi Hassan yafunguye amazamu ku ruhande rwa Zanzibar.

Igice cya Mbere cyarangiye u Rwanda rwatsinzwe igitego 1-0, ariko biza kuba bibi ku munota wa 86 ubwo Mohammed Nassor yatsindiraga Zanzibar igitego cya Kabiri, maze Lukman Omar atsinda icya Gatatu ku munota wa 89.

Umukino wa Mbere ku ngimbi z’u Rwanda, warangiye zitsinzwe ibitego 3-0. Aba basore bazagaruka mu kibuga ku wa Gatatu tariki ya 8 Ugushyingo Saa Munani n’igice z’amanywa, zikina na Tanzania yatsinze Somalia igitego 1-0 mu mukino wa Mbere muri iri tsinda rya Kabiri.

Ikipe yabanjemo ku ngimbi z’u Rwanda
Ingimbi za Zanzibar zabanjemo
Ingimbi z’u Rwanda ntako zitagize ariko umunsi ntiwari mwiza kuri zo
Bakoze byose ariko igitego kirabura

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW