Amavubi U18 yatangiye neza muri Cecafa y’Abagatarengeje imyaka 18

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu mukino w’umunsi wa Mbere w’irushanwa ry’Ingimbi zitarengeje imyaka 18 iri guhuza Ibihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati, Cecafa, u Rwanda rwatangiranye intsinzi rwakuye kuri Somalia.

Ni umukino wabereye kuri Jomo Kenyatta Momboleo Stadium iherereye mu Mujyi wa Kisumu, guhera Saa tanu za Kigali.

Ku munota wa 38, umunyezamu w’ingimbi z’u Rwanda, Byiringiro Eric yeretswe ikarita itukura kubera umupira yari afatiye hanze y’urubuga rwe.

N’ubwo izi ngimbi z’u Rwanda zahise zitangira gukina zituzuye, ntibyazibujije gukina neza ndetse Igice cya Mbere cyarangiye nta kipe ibashije kubona izamu ry’indi.

Amakipe yombi akigaruka mu gice cya Kabiri, ku munota wa 47 rwabonye igitego cyatsinzwe na Sibomana Sultan Bobo ku mupira mwiza yari ahawe na Ndayishimiye Barthazar.

U Rwanda rwagarutse mu gice cya Kabiri rufite inyota yo kubona igitego cya Kabiri, ariko Somalia yari ihagaze neza mu bwugarizi bwa yo.

Ingimbi za Somalia zanyuzagamo zigahererekanya neza zinashaka uko zabona igitego cyo kwishyura, ariko Amavubi y’abato akomeza kubabera ibamba.

Iminota 90 yarangiye u Rwanda rwegukanye amanota atatu ya mbere. Ruzagaruka mu kibuga ku wa Mbere tariki ya 27 Ugushyingo rukina na Kenya mu mukino wa Kabiri.

Ingimbi z’u Rwanda zakinnye neza
Abakinnyi n’u Rwanda babanjemo
Abakinnyi 11 ba Somalia babanjemo

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -