Amavubi U18 yitabiriye CECAFA izabera muri Kenya

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Ingimbi zitarengeje imyaka 18, yageze mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya aho yitabiriye irushanwa ry’Umupira w’Amaguru rihuza Ibihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba no Hagati (CECAFA).

Izi ngimbi zageze muri Kenya mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Ugushyingo 2023. Iyi mikino izabera mu Mujyi wa Kisumu.

U Rwanda ruri mu itsinda rya Mbere hamwe na Kenya, Somalia, Sudan na Djibouti.

Umukino wa mbere ruzawukina na Somalia ku wa Gatandatu, tariki 25 Ugushyingo 2023 saa Saba.

Abakinnyi 22 bitabajwe ni Kwizera Pacifique, Niyigena Abdul, Ishimwe Moïse, Irakoze Jean Paul, Sibomana Sultan Bobo, Tinyimana Elisa, Hoziana Kennedy, Ruhamyankiko Yvan, Ishimwe Chris, Byiringiro Eric, Iradukunda Pascal.

Abandi ni Ndayishimiye Barthazard, Irakoze Wilson, Rukundo Olivier, David Okoce, Ntwari Anselme, Niyonkuru Protogene, Ntwari Muhadjiruna, Byiringiro Benoin, Ndayishimiye Didier, Kwizera Ahmed na Kabera Bonheur.

Umutoza mukuru w’iyi kipe ni Kayiranga Jean Baptiste wungirijwe na Lomami Marcel, Ngirinshuti Benjamin nk’umutoza w’abanyezamu ndetse na Kagabo Peter Otema nk’uwongera imbaraga.

Irushanwa rizatangira tariki ya 25 Ugushyingo, risozwe tariki ya 9 Ukuboza uyu mwaka.

Izi ngimbi ziganjemo izihamagawe bwa mbere mu kipe y’Igihugu
Ni abasore bashinguye
Ubwo bageze muri Kenya
Izi ngimbi zagiye mu rukerera
Abatoza bazunganira Kayiranga Baptiste
Umunyamakuru Gakwandi Félix (iburyo) n’umutoza wungirije, Lomami Marcel

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -