Amavubi yaguye miswi na Zimbabwe (AMAFOTO)

Mu mukino wa Mbere wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi cya 2026 mu itsinda rya Gatatu, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yanganyije na Zimbabwe 0-0.

Ni umukino watangiye Saa Cyenda z’amanywa, ubera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye. Abakunzi b’Amavubi Bari bagerageje kwitabira n’ubwo ubwitabire butari buhagije.

Igice cya Mbere cyaranzwe no gucungana kuko buri kipe yirindaga ko ibanzwa igitego, ariko buri ruhande rwabonye uburyo byibura bumwe bwashoboraga kuvamo igitego.

Ku munota wa 23, Zimbabwe yakoze impinduka, ikuramo Muskwe Admiral Dalindera wari wababaye, ahita asimburwa na Dzvukamanja Terrence.

Ku munota wa 29, Ntwari Fiacre yakuye umupira ku kuguru kwa Dzvukamanja washoboraga kubonera Zimbabwe igitego.

Amavubi yahise asa nakangutse ndetse ku munota wa 37 Mugisha Gilbert yarekuye umupira ukomeye washoboraga kuvamo igitego ariko bawushyira muri koruneri.

Igice cya Mbere cyarangiye amakipe yombi nta n’imwe ibashije kubona izamu ry’indi.

Igice cya Kabiri kigitangira, abatoza b’Amavubi bahise bakora impinduka bakuramo Byiringiro Lague na Mugisha Bonheur, basimburwa na Niyonzima Olivier na Gitego Arthur.

Izi mpinduka z’Amavubi, zatanze umusaruro kuko Gitego wasabwaga kwihutisha imipira, yahise ahusha igitego ku mupira ukomeye yateye ariko Bernard Donovani Fungai awushyira muri koruneri.

- Advertisement -

68’ Zimbabwe yakoze izindi mpinduka, ikuramo Musona Walter Tinotenda na Dube Prince Mpumelelo basimburwa na Chirinda Obriel na Kadewere Philina Tinotenda.

Ku munota wa 73, umutoza w’Amavubi yongeye gukora impinduka, akuramo Nshuti Innocent na Hakim Sahabo wagize umukino mwiza, basimburwa na Sibomana Patrick na Muhire Kevin.

Izi mpinduka z’u Rwanda, zari zisobanuye ko Gitego ahita akina nka rutahizamu, Papy akajya ku ruhande rw’iburyo.

Nyuma y’iminota ine, u Rwanda rwahise rukora izindi mpinduka, havamo Imanishimwe Emmanuel wari wababaye, asimburwa na Niyomugabo Claude.

Amakipe yombi yakomeje gucungana, iminota 90 irangira yombi aguye miswi anganya 0-0.

U Rwanda ruri mu itsinda rya Gatatu, na Nigeria, Afurika y’Epfo, Lesotho, Bénin na Zimbabwe.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Amavubi XI: Ntwari Fiacre, Imanishimwe Emmanuel, Ombolenga Fitina, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Bizimana Djihadi, Mugisha Bonheur, Hakim Sahabo, Mugisha Gilbert, Byiringiro Lague, Nshuti Innocent.

Zimbabwe XI: Bernard Donovan Fungai, Mbeba André Kabila, Hadebe Teenage Lingani, Takwara Jonh Gérard Tungamirai, Lunga Divine Xolile, Nakamba Marvelous, Banda Brian Jasper, Munetsi Marshall Nyasha, Dube Prince Mpumelelo, Musona Walter Tinotenda, Muskwe Admiral Dalindela.

Bonheur ntiyahiriwe uyu munsi
Mugisha Gilbert ntako atagize
Ombolenga Fitina ahanganiye umupira n’umukinnyi wa Zimbabwe
Umukino warimo guhangana
Mugisha Bonheur yagize umukino mubi
Abakinnyi 11 b’Amavubi babanjemo

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW