Ambasaderi Einat Weiss wa Israel yaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru wa RIB

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Ambasaderi mushya wa Leta ya Isiraheri (Israel) mu Rwanda, Einat Weiss, yaganiriye n’umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Col Jeannot Ruhunga.

Ku rubuga rwa X rwahoze ari twitter,RIB yatangaje ko bombi baganiriye “mu kunoza ubufatanye mu ngeri zitandukanye no kwagura imikoranire.”

Ambasaderi Einat Weiss wa Israel ari gusura inzego zitandukanye hagamijwe kurushaho kunoza umubano w’iki gihugu n’u Rwanda.

Ku wa 8 Ugushyingo yasuye inteko Ishingamategeko y’u Rwanda, aganira na Perezida w’Inteko Ishingamategeko,umutwe wa Sena  Dr Kalinda François Xavier.

Umubano w’u Rwanda na Israel watangiye gushinga imizi tariki ya 1 Mata 2019 ubwo igihugu cya Israel cyafunguraga Ambasade mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi.

UMUSEKE.RW