Bugesera: Ba ‘Sugar Daddy’ barasya batanzitse

Mu Karere ka Bugesera haravugwa inkundura y’abagabo bakuze bubatse ingo bakomeje kwangiza ubuto bw’abana b’abakobwa bitwaje ifaranga, aho babashukisha utuntu bagamije kubicira ejo heza.
Bamwe mu baturage bavuga ko abo bagabo nta keza kabo kuko umwana w’umukobwa wakururanye nabo ahakura inda y’imburagihe cyangwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka SIDA.
Abaganiriye na UMUSEKE bavuga ko ubukene, kutanyurwa n’ubumenyi bucye biza ku isonga mu bikururira aba bakobwa kwishora kuri abo ba ‘Sugar Daddy’.
Abo bakobwa bishora kuri abo bagabo ngo baba bashaka kubaho ubuzima bwiza kandi nta bushobozi, abandi na bo si ukubashukisha amafaranga bakivayo.
Usanga abo bakobwa bafite abasore b’urungano bakundana, umukobwa akava kwa Sugar Daddy agasanga wa musore akaba yamwanduza indwara mu gihe bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Gusa ngo hari n’abakobwa batikoza abasore bo mu kigero kimwe kuko ngo nta faranga ryo kubagurira ibyo bifuza baba bibitseho.
Umwe mu babyeyi avuga ko abo bana b’abakobwa batwawe uruhu n’uruhande na ba ‘Sugar Daddy’ ngo usanga batinya inda kurusha Virusi itera Sida.
Uyu yagize ati “Twifuza ko Leta yashyiraho ingamba zihamye mu bukangurambaga bwo kurwanya Sida ifatwa nk’indwara isanzwe kuri uru rubyiruko.”
Umubyeyi mugenzi we avuga ko biteye agahinda kubona umugabo yangiza ubuzima bw’umwana yakagiriye inama ifatika.
Ati ” Ugasanga umugabo ukuze ari gukururana n’umwana abyaye, biteye isoni n’agahinda, aba bagabo ni abo kwamagana, nta keza kabo.”
Ruth Kemirembe, umukozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Bugesera yabwiye UMUSEKE ko bamaze igihe mu bukangurambaga bwo kwigisha urubyiruko uko rukwiriye kwitwara ndetse no kwipimisha Virusi itera Sida.
Avuga ko usanga urubyiruko rw’abakobwa rutinya gutwara gutwara inda kurusha kwandura virusi itera Sida.
Ati “Bakwiriye kuzirikana ko ari icyorezo kimunga ubuzima bw’umuntu ejo hazaza hakarangira vuba, tubigisha gutera umugongo ibishuko byose.”
Kemirembe avuga ko urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera rukomeje kwibasirwa n’icyorezo cya Sida ariyo mpamvu hashyizweho gahunda zitandukanye zo guhangana n’ubwandu bushya n’ibindi byose byabukurura.

RBC ivuga ko mu mwaka wa 2019/2020, urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 kugera kuri 24, abakobwa bafite ubumenyi kuri SIDA bangana na 59% mu gihe abahungu ari 57%.

Ubwiyongere bw’ubwandu bushya buri mwaka ngo bugaragara mu Turere tw’Umujyi wa Kigali ndetse n’Uturere twa Rwamagana, Bugesera na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Imibare yo kwa muganga yo mu mwaka wa 2022/2023, igaragaza ko mu bantu benshi bagiye kwipimisha inda batwite bari munsi y’imyaka 20 y’amavuko Uturere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba ari two tuza imbere y’utundi twose.
Mu Karere ka Bugesera hashyizweho ingamba zitandukanye aho mu nteko z’abaturage, ibigo nderabuzima n’ibigo by’urubyiruko bitangirwamo impanuro mu rwego rwo guhangana na Virusi itera Sida.
MURERWA DIANE 
UMUSEKE.RW i Bugesera