Burera: Babiri bafatanywe ibicuruzwa bitemewe mu gihugu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera ku bufatanye n’abaturage, yataye muri yombi abantu babiri bari binjije ibicuruzwa bitemewe mu gihugu cy’u Rwanda.

Abafashwe ni umusore ufite imyaka 20 y’amavuko wafatanywe amapaki 400 anagana n’amasashe ibihumbi 80 n’ibilo 25 bya sukari gulu n’umugore w’imyaka 35, wafatanywe amakarito 6 ya Novida, amakarito 2 y’inzoga ya likeli yitwa Rasta n’ibindi bitandukanye.

Aba bombi bafatiwe mu murenge wa Cyanika, akagari ka Kabyiniro, umudugudu wa Kabadari kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2023.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko gufatwa kwabo kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage

Yagize ati: ”Abaturage nibo baduhaye amakuru ko hari imwe mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ipakiye magendu. Abapolisi bari bari mu kazi mu muhanda barayihagaritse bayisatse basangamo ibyo bicuruzwa byinjijwe mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.”

Yongeyeho ko abafashwe bemeye ko ibyo bicuruzwa ari ibyabo bwite bari bakuye mu gihugu cya Uganda, bakaba bari babijyanye mu Karere ka Musanze aho bari bubigurishirize.

SP Mwiseneza yasabye abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa bya magendu n’ubucuruzi bw’ibitemewe mu Rwanda kuko bigira ingaruka mbi ku gihugu ndetse no ku babifatiwemo.

Yagize ati: ”Magendu ntiyemewe kuko idindiza iterambere ry’igihugu bitewe n’uko ibicuruzwa biba byinjiye mu gihugu bidatanze umusoro wifashishwa mu kuzamura ubukungu bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.”

Yunzemo ati: “Aba bafatanywe na bimwe mu bicuruzwa bitemewe kwinjira mu gihugu nk’amasashe byangiza ibidukikije bikanagira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu.”

- Advertisement -

Yavuze ko abafatirwa muri ibi bikorwa bahabwa ibihano birimo no gufungwa, bagacibwa n’amande kandi ko ibyo byose bigira ingaruka ku miryango yabo kuko iyo ufunzwe cyangwa ugacibwa amande ubukungu bwawe busubira inyuma ugakenesha umuryango.

Yashimiye abatanze amakuru, ashishikariza abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe kugira ngo abakomeje gukora ibinyuranyije n’amategeko bafatwe, bashyikirizwe ubutabera.

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

 

IVOMO: RNP

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW