Danny Usengimana yavuze uko yabujijwe kujya gukina mu Bufaransa

Rutahizamu utuye muri Canada, Usengimana Danny, yavuze uko yabonye amahirwe yo kujya mu igeragezwa mu gihugu cy’u Bufaransa, ariko akayavutswa n’ikipe atari afitiye amasezerano.

Mu minsi ishize, ni bwo uyu rutahizamu, yatangaje ko azavuga byinshi ku mupira w’u Rwanda, aho yagaragaza ko hari abayobozi barenganya abakinnyi.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram ahacishwa ubutumwa bumara amasha 24, Usengimana Danny yavuze ko ubwo yari akiri mu Rwanda yabonye ubutumire bw’ikipe ya Nantes FC ikina mu cyiciro cya Mbere mu Bufaransa ngo ajye gukorayo igeragezwa ariko akimwa urwandiko rumurekura.

Uyu mukinnyi yasaga n’ugisha inama ariko agaragaza ko hari ikipe yarimo yamwimye amahirwe yo kujya muri iryo geragezwa.

Yabanje ati “Ibintu nk’ibi bikubayeho wakora iki? Kubona amahirwe ntiwemererwe kuyakoresha.”

Yakomeje agira ati “Ikipe nta masezerano mufitanye, nta na gahunda mufitanye yo kongera amasezerano, nta n’ideni ubafitiye. Mu by’ukuri ntacyo mupfa.”

Ubu butumwa bwa Danny, bwajyanye no kwerekana ubutumire yohererejwe na Nantes FC ikina muri Ligue 1.

Uyu rutahizamu uherutse gusanga umugore we muri Canada, yasoje ubutumwa bwe avuga ko ikipe atari iy’umuntu ku giti cye kandi ko kuba abakinnyi batavuga atari uko badafite ibyo bavuga.

Gusa muri ubu butumwa bw’uyu rutahizamu, harimo urujijo kuko amatariki yohererejweho ubwo butumire, ntiyari akiri Umukinnyi wa Police FC kuko yari yasoje amasezerano.

- Advertisement -

Mu tariki ya 7 Nyakanga, uyu mukinnyi yari mu gihugu cy’u Bubiligi mu igeragezwa.

Muri uko Kwezi tariki 30 yahise asanga umugore we mu Gihugu cya Canada.

Tariki ya 18 Ukwakira 2023, ni bwo yahawe ubutumire na Nantes yo mu Bufaransa yo kujya mu igeragezwa.

Ariko muri ubu butumwa, arasa n’ushinja Police FC kumwima urwandiko rumwemerera kwerekezayo kandi kandi ntiyari akiri umukinnyi w’iyi kipe.

Akiri mu Rwanda, Usengimana yakiniye ikipe zirimo Isonga FA, APR FC na Police FC. Yanahamagawe mu kipe y’Igihugu, Amavubi. Yanakinnye muri Tanzania mu yahoze yitwa Singida FC ubu yabaye Singida Bigstar.

Muri Nyakanga uyu mwaka, yasanze umuryango we muri Canada
Usengimana Danny yagaragaje uko yimwe amahirwe yo kujya gukora igeragezwa muri Nantes FC yo mu Bufaransa

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW