Divorce yabaye! Amikoro mu byatumye Koukouras asezera Kiyovu

Umutoza mukuru w’ikipe ya Kiyovu Sports, Petros Koukouras, yamaze gusezera ku bayobozi b’iyi kipe kubera kudahembwa.

Muri Kamena uyu mwaka, ni bwo ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports, bwatangaje ko bwamaze guha akazi Umugereki, Petros Koukouras wari uje gusimbura abarimo Mateso Jean de Dieu.

Bisobanuye ko uyu mutoza yari amaze kuyitoza imikino 10, iri ku mwanya wa Gatanu n’amanota 15 ikaba irushwa amanota umunani na Musanze FC iri ku mwanya wa mbere.

Iyi kipe yo ku Mumena, yasubukuye imyitozo ku wa Mbere tariki ya 13 Ugushyingo ariko itari kumwe na Petros Koukouras wamaze kuyisezeraho.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko nta gihindutse kuri uyu wa Kabiri, uyu mutoza aza kwicarana n’ubuyobozi bw’ikipe kugira ngo bamuhe ibiteganywa n’amategeko ubundi batandukane.

Petros ahembwa ibihumbi 3$ ariko amaze amezi abiri atazi uko umushahara usa. Abari hafi ya Kiyovu Sports baganiriye na UMUSEKE, bahamya ko gutandukana n’uyu mutoza bisa n’ibyarangiye hasigaye kubitangaza.

Mu Ukwakira uyu mwaka, uyu mutoza yari yavuze ko we n’abakinnyi be babayeho ubuzima bubi ku buryo atazi ahazaza h’iyi kipe.

Shampiyona izakomeza nyuma y’imikino mpuzamahanga. Tariki ya 25 Ugushyingo, Urucaca ruzasubukura shampiyona rwakira APR FC mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona.

Petros Koukouras yamaze gusezera kuri Kiyovu Sports

 

- Advertisement -
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bukomeje kugorwa n’amikoro

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW