Dr Kayumba yakatiwe imyaka ibiri y’igifungo gisubitse

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Urukiko Rukuru rwahamije Kayumba Christopher icyaha cy’ubwinjiracyaha mu mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, rumukatira gufungwa imyaka ibiri isubitse. Ni icyaha yakoreye umukobwa wari umukozi we wo mu rugo.

Urukiko Rukuru rwemeje ko Dr Christopher Kayumba adahamwa n’icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka 18 ndetse n’icy’ubwinjiracyaha muri icyo cyaha yakoreye ku wari umunyeshuri we muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Itangazamakuru.

Ku wa 22 Gashyantare 2023 Dr Kayumba yari yagizwe umwere  ndetse ahita arekurwa ariko Ubushinjacyaha buhita bujurira.

Urukiko Rukuru rwaje kwemera  ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha bufite ishingiro kuri bimwe.

Rwemeje ko Dr Christopher Kayumba ahamwa cy’ubwinjiracyaha mu gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka 18, rumuhanisha igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu y’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda (250.000 Frw).

Kayumba wahoze ari umwarimu muri kaminuza nkuru y’u Rwanda, ishami ry’itangazamakuru yari yarezwe ko yafashe ku ngufu abakobwa babiri, umwe wari umukozi we n’undi wigaga muri Kaminuza mu itangazamakuru. Uyu we ngo yagerageje kumufata ku ngufu ariko ntibyamukundira.

UMUSEKE.RW