Dr Mbonimana arashimira Perezida Kagame wamugobotoye ingoyi y’ubusinzi

Dr Mbonimana Gamariel wabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda akaza kuvamo azira ubusinzi bukabije, yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko impanuro yamuhaye zamufashije kwigobotora ingoyi y’ubusinzi akaba atagikoza inzoga mu kanwa.

Ni mu ibaruwa ifunguye yandikiye Perezida Kagame, amumenyesha ko yasohoye igitabo yise “Imbaraga z’Ubushishozi” gikubiyemo impanuro yageneye urubyiruko zo kwirinda ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Nibukije ibaruwa yanjye nabashyikirije ku itariki ya 15 Ugushyingo 2022 aho nabasabaga imbabazi ku bwo gutwara imodoka nasinze ndetse mbabwira ko nafashe umwanzuro wo kutazongera kunywa inzoga ukundi.”

Yavuze ko kuva uwo munsi ahereye ku isesengura yakoze ku gace k’ikiganiro Perezida Kagame yagiranye na Jeunne Afrique mu 2011 ku byerekeranye n’ibyo Perezida Kagame akunda kunywa n’uburyo afata inzoga n’izindi mpanuro, Dr Mbonimana yahise aca ukubiri na manyinya.

Yagize ati “Ndetse no ku buhamya bwanjye, nahisemo kwandika iki gitabo “Imbaraga z’Ubushishozi” gishishishikariza urubyiruko ndetse n’abandi kwirinda ibisindisha ndetse n’ibiyobyabwenge bagendeye ku mpanuro zanyu.”

Muri iki gitabo, Dr Mbonimana agaragaza kandi ko uguhitamo ibyo kunywa bishobora kugira ingaruka mu bice byose by’ubuzima bwaba ubwa politiki, imibereho ndetse n’ubukungu.

Iki gitabo kigizwe n’ibice bitanu : Ubuhamya bwa Dr Mbonimana Gamariel, Umurage w’ubushishozi bwa Perezida Paul Kagame, Ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bugenewe urubyiruko, Amahitamo asobanutse no Kugenda mu nzira y’ubushishozi.

Dr Mbonimana yashimiye Perezida Kagame avuga ko ijwi rye ryabaye nk’iry’Imana anagaragaza ko yifuza ko ubushishozi bw’Umukuru w’Igihugu bwakomeza kuba urumuri rumurikira ibisekuru biriho n’ibizaza.

Yagize ati ” N’impanuro zanyu zikaba ibisubizo by’ibibazo ibisekuru byakwibaza ubu no mu gihe kizaza.”

- Advertisement -
Dr Gamariel Mbonimana ntagikoza inzoga mu kanwa

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW