Filime zinjije agatubutse kuva Isi ya Sinema yaremwa

Iyo havuzwe uruganda rw’imyidagaduro ku Isi abantu bumva ibijyanye no kuririmba, guhanga imideri no kuyimurika, gukina ikinamico ndetse no gukina sinema.
Bisa nkaho Uruganda rwo gukina sinema cyangwa igisata cyabyo aricyo kiyoboye imyidagaduro ku Isi hagendewe ku gaciro k’amafaranga ashorwamo ndetse n’inyugu zivamo.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri Firime 10 zinjije amafaranga menshi kuva Hollywood ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nollywood ya Nigeria , Bollywood y’u Buhinde ndetse n’ahandi hose ku Isi.
1. Avatar
Iyi filime yasohotse muri 2009 ikozwe na James Cameron ifite agahigo ko kuba ariyo yacurujwe amafaranga menshi kuva Sinema yatangira ku Isi.
Iyi firime yinjije amafaranga arenga Miliyari 2 na Miliyoni 923 z’Amadorali ya Amerika.
2. Avengers Endgame
Iyi Filime yasohotse muri 2019 ikozwe n’inzu itunganya Filime ya Marvel Studio, yatanzweho miliyoni 356 nk’ingengo y’imari mu kuyikora ariko kuva itangiye gucuruzwa yinjije miliyari ebyiri na Miliyoni 700 n’imisago z’Amadorali ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
3. Avatar: The Way of Water
Filime iza ku mwanya wa gatatu mu zacurujwe menshi ni Avatar: The Way of Water yasohotse muri 2022 yayobowe na James Cameron ikaba yarinjije miliyari 2 na Miliyoni 32 z’Amadorali ya Amerika.
4. Titanic
Yasohotse muri 1997, ikaba yaragarukaga ku nkuru y’umusore w’umukene witwaga Jack uzwi nka Leonardo DiCaprio aba akundana n’umukobwa witwa Rose ukomoka mu muryango w’abakire.
Iyi Filime yari yayobowe na James Cameron, ikorwa hifashisijwe ingengo y’imari ya miliyoni 200, ikaba imaze gucuruzwa angana na Miliyari 2 na Miliyoni 250 zirenga z’Amadorali ya Leta Zunze ubumwe za Amerika.
5. Star Wars: The Force Awakens
Iyi Filime iza ku mwanya wa gatanu mu zacurujwe menshi, yasohotse muri 2015 kuri ubu ikaba imaze gucuruzwa agera kuri Miliyari ebyiri na Miliyoni 68 mu madorali ya Amerika.
6. Avengers: Infinity War
Avengers: Infinity War ni Filime yasohotse muri 2018 ikaba yarakozwe na Marvel Studio ndetse ikayoborwa na Anthony Russo na Joe Russo.
Iyi Filime imaze kwinjiza amafaranga angana na Miliyari ebyiri na Miliyoni 48 za Amadorali ya Amerika.
7. Spider-Man: No Way Home
Kuva muri 2021 isohotse iyi Filime imaze kwinjiza amafaranga angana na Miliyari imwe na miliyoni 921 za Amadorali ya Amerika.
8. Jurassic World
Ni Filime yasohotse muri 2015 icuruzwa na Universal Pictures, kuri ubu ikaba imaze kwinjiza angana na Miliyari imwe na miliyoni 671 mu madorali ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
9. The Lion King
Ni filime yasohotse muri 2019 ikaba imaze gucuruzwamo amafaranga angana na Miliyari imwe na miliyoni 663.
10. The Avengers
Iyi filime yasohotse mu mwaka wa 2012 ikaba yarigamije kwerekana uburyo Ikoranabuhanga ryatabara Isi mu gihe yaterwa n’ibivejuru.
Iyi filime ya Marvel Studios imaze kwinjiza amafaranga angana na Miliyari imwe na miliyoni 518 mu Madorali ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Avengers iri muri filime zinjije agatubutse ku Isi
Avatar yinjije agatubutse mu Isi ya Sinema
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW