FRVB yahagaritse Merci mu bikorwa byose bya Volleyball

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Intoki wa Volleyball mu Rwanda, ryamenyesheje umukinnyi wa APR Volleyball Club, Gisubizo Merci ko rimuhagaritse mu bikorwa byose bya Volleyball.

Ibi bibaye, nyuma yo kuvusha amaraso umutoza we, Rwanyonga Mathieu mu mikino y’irushanwa rya Zone 5 ryaberaga mu Rwanda mu minsi mike ishize.

FRVB yamenyesheje Gisubizo Merci ko aharitswe mu bikorwa byose by’umukino wa Volleyball, mu gihe cy’umwaka umwe.

Ibihano by’u mukinnyi, bizarangira tariki ya 23 Ugushyingo 2024 nk’uko bigaragara mu ibaruwa iri shyirahamwe ryandikiye Gisubizo rikanamenyesha inzego zose bireba.

FRVB yamuhagaritse igihe cy’umwaka mu bikorwa byose bya Volleyball
Nyamara Gisubizo Merci yari yasabye imbabazi z’i byo yakoze

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW