Gatsibo: Baratabariza umwana w’umukobwa uri kwangirika imyanya y’ibanga

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Uyu mwana yatangiye kwangirika imyanya y'ibanga

Gufasha uyu muryango wakoresha numero +250786000815 ibaruye kuri Mageza Esdras

Mageza Esdras na Mukangenzi Agnes batuye mu mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa gitoki, bahangayikishijwe n’uburwayi buzwi nka Vitiligo bwibasiye abana babo batatu ndetse bukaba buri kwaniza imyanya y’ibanga y’umwana w’umukobwa ufite imyaka 8.

 Uyu muryango utuye mu Mudugudu wa Gakiri, Akagali ka Bukomane, Umurenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo.

MAGEZA Esdras, avuga ko abana babo batangiye kwibasirwa n’iyi ndwara ubwo uyu mwana w’imyaka 8 yari afite imyaka itatu.

Aho abana babo bibasiwe n’iyi ndwara yatangiye kugaragara ku maboko yabo, gahati y’amano ariko by’umwihariko uyu mukobwa w’myaka 8 yamufashe ihereye mu mayasha no mu gitsina cye ndetse imyanya ye y’ibanga yatangiye kwangirika.

Mageza agira ati “Yaravutse hashira igihe gito ariko kitari kinini cyane, nibwo yazanye akantu gaturutse mu kibuno, hashize igihe gito nkajya mbona atangiye kuva amaraso mu gitsina, ubwo nihutiye kumujyana kwa muganga, igihe kiza kugera banyohereza ku bitaro i  Kiziguro naho, babona indwara irakomeye nibwo banyohereje ku bitaro bya Gisirikare i Kanombe.”

Akomeza avuga ko ubu burwayi bwadukiriye n’abandi bana, ndetse uko iminsi igenda iza ariko ibintu bikomeza gukomera.

Ati “Si uyu wenyine kuko na mukuru we nawe yarafashwe mu kiganza, n’umuto wonka nawe byatangiye kumufata ku maboko. Nk’uyu mwana w’umukobwa we, mu gitsina haragenda hagahinduka hakazana amabara, ku buryo hazamo n’inyo, ajya yangirika kubera ko ahora yishimagura, rimwe na rimwe akarara arira ambwira ko munda hari ku murya.”

Mukagenzi Agnes, mama w’aba bana nawe avuga ko iyi ndwara yatangiye kugaragarira kur’ uyu mwana kuko yari yavutse ari muzima nta kibazo afite.

- Advertisement -

Agira ati “Yavutse ari muzima nta kibazo afite, ku myaka itatu nibwo yatangiye kugira ibyo bibazo mu gitsina cye hakavamo amaraso, hakagenda hahinduka ukabona hasa nk’igitare, ukabona umubiri wavuyeho, ukabona ni ahantu horoshye cyane ku buryo wakoraho hagahita hapyoka. Noneho yarahashimaga nkabona hagiye gushwanyuka nkahora mutangira intoki, yashimamo nkajya ku mwoza kugira ngo ndebe ko ububabare bwashira.”

“Ubwo bituruka mu kibuno bitangira gukwira hose. Mba numva bimbabaje kubona umwana wanjye adasa n’abandi kuko niyo ari gukina n’abandi bana, mbananga ko banabibona, numva ko banamuserereza bakanga ko bakinana”.

Uyu muryango ugaragaza ko ugorwa no kuvuza aba bana cyane cyane uyu w’umukobwa w’imyaka 8, kuko aho bari kwivuriza ku bitaro bya Gisirikare I Kanombe, bajya babura amafaranga y’urugendo kugira ngo bajye kubonana na muganga.

Bagashimangira ko kubera guhora bavuza aba bana byabateye ubukene, kuko imwe mu mitungo yabo bayigurishije bashaka amafaranga yo kumuvuza.

Aha niho bahera basaba ubufasha bwo kwita ku buvuzi bw’aba bana, bakomeje kwangizwa n’iyi ndwara izwi nk’ibibara.

Bagira bati “Umwana naravuje, uyu munsi muvuriza mu bitaro bya Kanombe ariko kugeza ubu, ubushobozi bwo gukomeza kumuvuza bwaradushiranye. Nta cyizere bampaye cy’uko ashobora gukira ijana ku ijana ariko bari bampaye amakuru y’uko mu Buhinde bashobora kumuvura. Muganga twaraganiriye ambwira ko hakenerwa amafaranga milyoni 10, ubwo rero abagiraneza badufasha kugirango uyu mwana w’umukobwa abashe kuba yakira kuko ariwe ubabaje cyane”.

Raporo ya muganga wo ku bitaro bya Kizuguro, igaragaza uyu mwana arwaye indwara ya Vitiligo izwi nk’ibibara.

Ubusanzwe Vitiligo ni indwara ikunze kwibasira igice runaka cyo ku mubiri w’umuntu, ikarangwa n’amabara aza ku ruhu, iterwa ahanini no kubura umusemburo uba mu mubiri w’umuntu witwa ‘Melanin’ uboneka mu ruhu.

Ibura ry’uyu musemburo akaba ariryo ritera uruhu kwangirika. Mu gihe ifashe igice kitagerwaho n’izuba cyangwa umuyaga nko mu kwaha, ikaba ihangiza kugeza naho haza ibisebe, ariyo mpamvu yazahaje uyu mwana w’umukobwa kuko yamufashe hagati y’amaguru.

Gufasha uyu muryango wakoresha numero +250786000815 ibaruye kuri Mageza Esdras

Uyu mwana yatangiye kwangirika imyanya y’ibanga
Uyu muryango urasaba abagiraneza kubafasha kuvuza umwana wabo
Abana batatu bafashwe n’indwara y’ibibara gusa umwe bimaze gufata indi ntera

 

UMUSEKE.RW