Gicumbi: Ingo 93% ziracyacanisha inkwi

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buratangaza ko nubwo abaturage bangana na 93% bakifashisha inkwi mu guteka ibiribwa, hari gahunda yo kubafasha kurondereza ibicanwa no gukoresha amashyiga agezweho mu rwego rwo kubungabunga amashyamba.

Ibi babitangaje mu bukangurambaga bwo gufasha abaturage kubona amashyiga agezweho abungabunga ibidukikije kandi bakayabona kuri nkunganire ya leta y’u Rwanda.

Abaturage ba Gicumbi bashima leta y’u Rwanda kubera aya mashyiga ariko bagasaba ko n’ibicanwa byayo byahenduka

Imanizabayo Immacule umuturage wo mu Murenge wa Bwisige, Akagari ka Kinyami avuga ko kuba bagikoresha inkwi, biterwa n’ubukene asaba leta kureba uko ibiciro bya Gaze byagabanuka.

Ati’‘Ubukene nibwo butuma tugikoresha inkwi,kuko nubwo twabonye Imbabura zituma tugabanya inkwi,hakenewe ko ubuyobozi ko budufasha n’ibiciro bya Gaze bikagabanuka bityo akaba arizo dukoresha gusa tugatandukana n’imyotsi burundu’’.

Mbabajweniki Regis nawe yungamo avuga ko amashyiga arimo kuboneka ariko harebwa nuko hajya haboneka ibicanwa bya make bijyanye n’ubushobozi umuturage afite.

Ati’’Hano ubushobozi bwo gukoresha amashyiga ya Gaze ntabwo dufite n’inkwi kuzibona biba bigoye,turashima leta kuko irimo kudufasha kubona aya mashyiga, ariko barebe nuko hajya haboneka Gaze igura make bijyanye n’ubushobozi umuntu afite akaba yagura n’iy’ibihumbi bitanu ’’.

Nteziryayo Alphonse umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’ubutaka n’ibikorwa remezo avuga ko nubwo abanya Gicumbi 93% bagitekesha inkwi hariho gahunda zo kugabanya hanakoreshwa amashyiga ya Gaze.

Ati’’Ibarura rusange ryagaragaje ko kugeza ubu turacyari kuri 93% ariko iyo twinyuzemo tukareba raporo dufite, tukareba ingo dufite 68% bakoresha Imbabura za rondereza, bivuze ngo za nkwi turazikoresha ariko mu buryo buzigama ibicanwa’’

- Advertisement -

Akomeza avuga hari ingamba zafashwe mu gukangurira abaturage mu gukoresha Imbabura zirondereza ibicanwa ndetse bagatera intambwe bakagera no kuzidakoresha inkwi nkiza Gaze kugira ngo basigasire igihe, imibereho ibe myiza banabungabunga ibidukikije.

Karera Issa umukozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere (EDCL) ingufu mu gashami gashinzwe ingufu z’ibicanishwa avuga ko imbabura zirimo gutangwa ari izigabanya 50% by’ibicanwa asaba abaturage kwitabira iyi gahunda kuko leta yashoyemo nkunganire ku gipimo cyo hejuru.

Ati’’Ku nkwi n’amakara amashyiga dutanga ni amashyiga arondereza ibicanwa ku kigero cya 50 kw’ijana hari narenzaho no kuri gaze n’amashyanyarazi twemera naho amashyiga arondereza ibyo bicanishwa’’

Ati‘’Uhereye muri 2021 dufite intego yo kuzaba twamaze guha ingo ibihumbi magana atanu aya mashyiga muri 2026, ubu tumaze guha ingo zingana n’ibihumbi ijana, ndasaba abaturage kwitabira iyi gahunda kuko nkunganire ya leta iri hejuru kuko ibyo umuturage asabwa ni bike ugereranije n’igiciro’’.

Yashoje avuga ko hari ikizere cyo kugera ku muhigo wo muri gahunda ya NST1 aho leta y’u Rwanda yiyemeje ko kuva mu mwaka wa 2017 izagabanya ibicanwa bituruka ku bimera bikava kuri 83% bikagera muri 42% muri 2024.

Iyi gahunda ya leta y’u Rwanda Ishyirwa mu bikorwa n’Ikigo Gishinzwe Guteza imbere Ingufu (EDCL) ifatanyijje n’Ikigo gishinzwe amashanyarazi mu Rwanda (REG) ikaba izagera mu turere twose bikajyana na Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha Iterambere (2017-2024) izwi nka NST1, biteganijwe ko mu mwaka wa 2024 bazaba bagabanije ibicanwa ku kigero cya 42%.

Nteziryayo Alphonse umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’ubutaka n’ibikorwa remezo areba amashyiga yagenewe abaturage
Abaturage baba baje kwiyandikisha bakazayazanirwa mu ngo
Amwe mu mashyiga ahabwa abaturage kuri nkunganire
Bull Dog yasusurukije abanya Gicumbi

 

MUKWAYA OLIVIER / UMUSEKE.RW