Gicumbi: Umukobwa yatwitse umusore wari uryamanye n’undi mukobwa

Umukobwa w’imyaka 20 yatwitse umugabo n’umugore bari bamaze amasaha macye bashyingiranywe akoresheje lisansi, aho ashinja uyu mugabo kuba yaramuteye inda.

Byabereye mu Mudugudu wa Rugerero, Akagari ka Gashirira ho mu Murenge wa Ruvune, mu masaha ya saa moya n’igice z’ijoro kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2023.

Amakuru UMUSEKE wahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gashirira, MUKARUBAYIZA Dancille, avuga  ko umukobwa witwa Iradukunda Joyeuse yakundanaga n’uwitwa Usabyuwera Snow.

Uyu mugabo yaje ngo kumutera inda ariko ntiyahita amugira umugore.

Ati “Wasanga yamenye amakuru ko yaba yarongoye, byari nimugoroba araza, ageze ku muryango aryamanye n’umugeni we, noneho yumva asa nkaho bavuga.

Yumvise ko harimo umukobwa wundi yamusimbuye, ajya kugura lisansi ku mucuruzi wo mu gasanteri ya Gashirira, aragenda arasiraho (ikibiriti) kuri lisansi aganisha aho uwo mukobwa yari ari.

Umusore asohoka yiruka, ibirimi by’umuriro bisigarana uwo mugeni ku kirenge, mu mugongo, mu mutwe menshi zahiye.”

Ibyo bikiba uwo mukobwa yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Bwisige na cyo kimwohereza ku Bitaro bya Byumba. Ukekwaho ubwo bugizi bwa nabi ubu afungiye kuri polisi ya Rutare.

Gitifu yasabye abasore kwirinda kubeshyabeshya abakobwa, kandi abacuruzi bakirinda gucuruza lisansi.

- Advertisement -

Amakuru avuga ko uwo mukobwa  ukekwaho ubwo bugizi bwa nabi yari yarahaye umusore Frw12,000 ndetse ko bajyaga baryama, anamutera inda  kuko yari yaramwizeje kumuzagira umugore.

Andi makuru avuga ko batwikiwe inzu mu gihe bari kwisuganya ngo bimuke we n’umugeni we, ariko  Iradukunda aza kumenya amakuru mbere.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW