Hagiye gutangazwa umwanzuro wa nyuma ku kohereza abimukira mu Rwanda

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza, rwatangaje ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha   ruzatangaza icyemezo cyarwo  kigaragaza niba guverinoma yaba  ikomeje umugambi wakomeje kugibwaho impaka wo kohereza abimukira mu Rwanda.

Muri Mata uyu mwaka, Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko iyo gahunda itemewe n’amategeko kubera ko u Rwanda ari igihugu kidatekanye, rwitambika umugambi wa Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak wo gukumira abimukira n’abasaba ubuhungiro binjira bakoresheje ubwato buto bavuye mu Bufaransa.

Abacamanza batanu barimo na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Robert Reed, bazatangaza umwanzuro wabo ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha tariki ya 15 Ugushyingo  saa yine za mu gitondo.

Amasezerano u Bwongereza bwasinye n’u Rwanda, yagenaga ko icyo gihugu cy’i Burayi gishaka gufasha abimukira gutangirira ubuzima mu Rwanda bagafashwa mu bishoboka byose.

Uyu mwaka abarenga 26.500 binjiye ku butaka bw’u Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko ariko ni bake ugereranyije na 45.755 binjiye mu mwaka washize wa 2022.

Guverinoma yabwiye urukiko ko imikoranire y’iki gihugu n’u Rwanda izatuma abimukira n’abasaba ubuhungiro bitabwaho mu buryo bunoze ariko abanyamategeko bazihagarariye bakavuga ko bizatuma bahita basubizwa mu bihugu baturutsemo.

REUTERS 

UMUSEKE.RW