Hari abagore bapyinagaza abagabo bitwikiriye uburinganire

Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Musanze basabye bagenzi babo bumvise nabi ihame ry’uburinganire n’iterambere, kutabyitwaza ngo basuzugure abagabo babo kuko biteza amakimbirane mu miryango adasize no gusenya ingo.
Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo ni ukugira amahirwe angana kandi asesuye ku bagore n’abagabo yo gukoresha uburenganzira bwabo bwa muntu n’ubushobozi bwabo, bakagira uruhare rungana mu bikorwa byose by’iterambere ry’Igihugu haba mu rwego rwa politiki, ubukungu, imibereho myiza n’umuco ndetse n’umuryango, bakanabona ku musaruro uvuyemo ku buryo bungana.
Nikwibigize Agnes avuga ko uburinganire mu rugo atari igisobanuro cyo gusuzugura umugabo, ahubwo ngo iyo umugore yubashye umugabo uburinganire burizana.
Yagize ati” Hari bamwe mu bagore bahindutse nk’ibishegabo kubera kumva nabi ihame ry’uburinganire, akumva ko niba umugabo ataha saa tanu z’ijoro we agomba gutaha saa munani, umugabo yavuga ati uburinganire bwaraje nunkoraho ndakurega, akumva yategeka umugabo guteka, koza abana n’ibindi, nyamara iyo umwubashye ukamucira bugufi byose arabigufasha yibwirije”.
Kawera Denyse nawe ati” Uburinganire bwagakwiye kuba umusemburo w’iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange, gusa hari bagenzi bacu batarabyumva gutyo ahubwo bazamuye intugu bahutaza abagabo babo ku bushake, ntibikwiye umugabo mu rugo akwiye icyubahiro tukabitoza n’abana bacu urugo rukajya inama ku igenamigambi ryarwo aho kwitiranya uburinganire no guhangana”.
Mfuranzima Theophile ni umwe mu bagabo bemeza ko hari abagore badakozwa gucira bugufi abagabo, bigateza imyiryane mu miryango bigakurura ubukene buhoraho.
Yagize ati”  Hari abagore bahindutse abategetsi mu rugo ngo ni uburinganire, wamubwira uti kurara mu kabari uri umubyeyi ntibikwiye, akakubwira ko nawe ujyayo, mwagurisha itungo mwumvikanye gukora ikintu runaka akayafata akayakoresha ibyo ashaka, wavuga ati nanjye mfite uburenganzira ku mutungo wacu, ibi bitera amakimbirane n’ubukene budashira ntibikwiye”.
Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe uburinganire n’iterambere mu muryango, Gasoromanteja Sylvanie, avuga ko ibi bidakwiye ahubwo uburinganire bukwiye kumvikanwaho ku mpande zombi bikabafasha kwiteza imbere no kurera neza abana bafitanye.
Yagize ati ” Usibye abagore hari n’abagabo batarabyumva neza, gusa ibi ntibikwiye urugo ni urwa babiri umugabo akwiye kuzuzanya n’ umugore we kandi uburenganzira bwa buri wese bukubahirizwa, bagasangira umutungo w’ urugo  kandi bagafatanya kurera abana Imana yabahaye”.
Akomeza agira ati “Mu gukemura iki kibazo tugerageza kwigisha buri ruhande rugasobanurirwa kandi rukerekwa  ibimaze kugerwaho dukesha ihame ry’ uburinganire mu nkingi za Guverinoma. Tubakangurira kubana mu mahoro no kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye”.
Raporo y’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi(World Economic Forum) yitwa Global Gender Gap 2018 yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatandatu ku Isi n’uwa mbere muri Afurika mu kuziba icyuho mu buringanire hagati y’abagabo n’abagore, mu gihe umwaka wawubanjirije rwari ku mwanya wa kane.
Uburinganire si ugupyinagaza umugabo

 

NYIRANDIKUBWIMANA / JANVIERE
UMUSEKE.RW i Musanze