Hasomwe ubuhamya bw’abitabye Imana basize bashinje Twahirwa na Basabose

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Mu iburanisha ry’urubanza ruri kubera mu Bubiligi ruregwamo Twahirwa Seraphin ndetse na Pierre Basabose bashinjwa uruhare bagize muri Jenocide yakorewe abatutsi 1994 hagaragayemo abatangabuhamya batakiriho kuko bamaze kwitaba Imana ariko hasomwa ubuhamya basize batanze.

Bamwe mu basomewe ubuhamya harimo umubyeyi wavutse muri 1957 witabye Imana muri 2019 mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi  yari atuye ku Karambo muri Gikondo.

Yavuze ko indege ya Habyarimana ihanurwa umugabo we yahise amubwira ati “turashize .

Mu gitondo indege yaraye ihanuwe nibwo Interahamwe zatangiye guhiga Abatutsi, zahise zihera ku mugabo we zimusaba amafaranga ngo zinababaza niba nta ndirimbo za Kayirebwa bafite.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko batse amafaranga umugabo we ababwira ko ntayo afite kuko bari bayamumazeho,
zihita zimupfukamisha arapfukama zisaba uyu mutangabuhamya ko aziha n’umwana yarateruye aranga, bamutema gura ibiganza umana agwa hasi bahita baca umutwe uwo mwana yarateruye bahita bica n’umugabo we.

Uyu mutangabuhamya utakiriho yavuze ko yakomeje kwihishahisha kugeza Jenoside irangiye,ariko avuga ko azi Twahirwa nk’umuntu wari umugome cyane kuko banamwitaga Kihebe, kandi ko ariwe wayoboraga Interahamwe, agasoza ubuhamya bwe asaba ubutabera.

Undi mutangabuhamya kandi, basomeye ubuhamya nawe witabye Imana muri 2019 atanga ubuhamya yari afite imyaka 61 yavuze ko indege ihanurwa bahise batangira kwicwa agenda agaruka kuri amwe mu mazina Twahirwa yagizemo uruhare mu iyicwa ryabo harimo n’umugabo w’uyu mutangabuhamya.

Bamubajije niba yarazi Twahirwa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 avuga ko yar’amuzi nk’umuntu wari umugome kandi wakundaga gufata abogore ku ngufu ndetse agakunda kunywa Wisiky.

Mu buhamya uyu mubyeyi yatanze ataritaba Imana yagiye agaragaza uruhare rw’Interahamwe zatozwaga na Twahirwa uburyo zishe Abatutsi ba Gikondo by’umwihariko ku Karambo.

- Advertisement -

Uwunganira abaregwa Me Lurquin avuga ko gusoma ubuhamya bw’abitabye Imana bitagombye gukorwa kuko byagaragaye ko ubuhamya bwose butangwa mu Rukiko buzamura impaka kuko ubwinshi buba buvuguruzanya.

Yagize ati “Ubwo murumva iby’umuntu udahari twabyumva dute”

Perezida w’Urukiko yamusubije ko ubuhamya bafite bwose bwaba ubw’abapfuye bugomba gusomwa kuko ariko bimeze.

Uru rubanza ruregwamo Tahirwa Seraphin ndetse na Pierre Basabose biteganyijwe ko ruzasomwa tariki ya 9 Ukuboza 2023.

 

JOSELYNE UWIMANA / UMUSEKE.RW