Ikamyo yishe abantu babiri barimo umukobwa w’imyaka 17

Huye: Imodoka y’ikamyo yishe abantu babiri barimo uwari utwaye moto, amakuru avuga ko iyi modoka yataye umukono wayo ibasanga aho bari bari.

Byabereye mu karere ka Huye, mu Murenge wa Kinazi, mu kagari ka Kabona mu Mudugudu wa Rwambariro.

Imodoka y’ikamyo (ben) ifite ibirango RAF594 yari itwawe n’uwitwa Ernest, yavaga mu cyerekezo cya Huye igana mu karere ka Nyanza ita umukono wayo igonga moto ifite ibirango RE809W, yavaga mu cyerekezo cya Nyanza yerekeza mu karere ka Huye.

Iriya moto yari itwawe n’uwitwa Ishimwe Benjamin ahetse umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 17 (imyirondoro ye ntiramenyekana) bombi bahise bapfa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel HABIYAREMYE yabwiye UMUSEKE ko uriya mushoferi yakomeje agonga igare ryari ritwawe n’uwitwa Muvunyi Apolochile.

Na we yavaga mu cyerekezo cya Nyanza yerekeza mu karere ka Huye, we akaba yakomeretse mu mutwe ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Rusatira, nyuma ajyanwa ku bitaro bya CHUB ari naho ari kwitabwaho n’abaganga.

Yagize ati “Uwari utwaye (ben) afungiye kuri polisi sitasiyo ya Rusatira, ndetse n’imodoka  yari atwaye niho iri, impanuka yatewe n’imiyoborere mibi y’uwari utwaye iyo modoka y’ikamyo.”

Polisi isaba abatwara ibinyabizi gukurikiza amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Theogene NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Huye

- Advertisement -