Ibyangijwe n’inkongi yibasiye Gare ya Musanze bibarirwa muri za miliyoni

Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako y’igorofa iri muri Gare ya Musanze ku wa Mbere, Poliyi mu Ntara y’Amajyaruguru yemeje ko imaze kubarura ibintu bitandukanye by’agaciro karenga miliyoni 65Frw byangiritse, umucurzi umwe muri 18 bagize ibyago ni we ufite ubwishingizi.

Iyo nkongi yatangiye ahagana saa mbiri n’igice z’igitondo, ku wa 20 Ugushyingo 2023 nibwo iturika rya gaz, ryateje itewe n’iturika rya gaz yakoreshwaga muri resitora ikorera mu cyumba kimwe kiri muri iyo gorofa.

Umuriro wahise ukwirakwira mu bindi byumba 18 biri mu gice cyo hejuru, ibirimo birangirika cyane kuko byari bigoye ko hari ibyarokorwa bitewe n’umuriro wari mwinshi, icyakora nta muntu wahasize ubuzima cyangwa ngo akomereke.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko nyuma y’iyi mpanuka  bamaze kubarura ibicuruzwa byari muri ayo maduka bifite agaciro ka miliyoni 65,3Frw byangijwe n’iyo nkongi y’umuriro.

Yagize ati “Ibyo bikoresho birimo imashini za mudasobwa, ibiribwa byari muri depot, utubati, intebe n’ibindi bitandukanye byari mu maduka 17 muri 18 akorera muri icyo gice cyo hejuru.”

Polisi ivuga ko muri bariya bacuruzi, umwe gusa ari we wari ufite ubwishingizi.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Musanze, Bizimana Hamiss, yashishikarije abacuruzi kwirinda ibintu byabateza impanuka abasaba kujya bashinganisha ibyabo kuko mu gihe cy’impanuka badahura n’ibihombo bikabije.

Yagize ati “Abantu bose by’umwihariko abacuruzi turabashishikariza kujya bagana ibigo by’ubwishingizi kugira ngo bibafashe kwishinganisha no gushinganisha ibyabo kuko mu bihe by’impanuka barafashwa ntibagire ibihombo bikabije.”

Iyi nyubako y’igorofa yakoreraga muri Gare ya Musanze yibasiwe n’inkongi y’umuriro yafashe igice cyo hejuru gusa gifite ibyumba bigera kuri 18, yangiza ibikoresho n’ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 65.

- Advertisement -

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA