Ingimbi z’u Rwanda zasezerewe muri Cecafa

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 15 iri mu irushanwa rya Cecafa y’Ingimbi iri kubera mu gihugu cya Uganda, yatsinzwe umukino wa Kabiri na Tanzania ibitego 2-1.

Ni umukino wabereye kuri FUFA Technical Centre iri mu gace ka Njeru mu gihugu cya Uganda, aho imikino yose iri kubera.

Ingimbi z’u Rwanda, zari zikeneye amanota atatu y’uyu munsi, cyane ko zari zatsinzwe umukino wa mbere w’iri rushanwa.

Gusa uyu munsi ntiwabaye mwiza kuri aba basore, kuko ku munota wa 35 Peter Arbogasti yari afunguye amazamu ku ruhande rwa Tanzania.

Igice cya Mbere cyarangiye ingimbi za Tanzania ziri imbere n’igitego 1-0.

Bakigaruka mu gice cya Kabiri, ku munota wa 50 gusa, Peter Arbogasti yongeye guhindukizamu w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ku nshuro ya Kabiri.

Gusa abasore b’u Rwanda ntibacitse intege, kuko bakomeje gushaka uburyo bwo kwishyura igitego, maze ku munota wa 90 Niyongabo Patrick abona izamu.

Umukino warangiye ingimbi z’u Rwanda zitsinzwe ibitego 2-1, uba umukino wa Kabiri zitsinzwe muri iri rushanwa ndetse zihita zisezererwa mu irushanwa.

U Rwanda ruzagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu tariki ya 11 Ugushyingo, rukina na Somalia na yo yamaze gusezererwa muri iri tsinda rya Kabiri.

- Advertisement -
Umukino wabereye kuri FUFA Technical Centre
Guhangana ko kwarimo
Ingimbi z’u Rwanda ntizahiriwe n’umunsi wa Kabiri w’irushanwa
Tanzania yageze muri 1/4

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW