Isuku mu bwiherero rusange iragerwa ku mashyi

Ibikorwa remezo by’ibanze by’isuku n’isukura bifite akamaro cyane bitari mu guteza imbere ubuzima n’imirire gusa, ahubwo no kwimakaza iterambere ry’ubukungu, gusa isuku y’ubwiherero iracyari ingutu hirya no hino mu gihugu.

Ahenshi ubwiherero bwubakwa mu bikoresho bidakomeye, bigoranye kubisukura hakoreshejwe amazi, bikaba bituma isazi n’utundi dukoko twidegembya bishobora gukurura indwara z’ibyorezo ziterwa n’isuku nke.

Ni mu gihe kandi kugera mu bwiherero rusange bikomeje kubera bamwe umutwaro bitewe n’uko bwishyuzwa n’ubuhari ugasanga budakorerwa isuku uko bikwiye.

Bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali nka hamwe mu hakorerwa ingendo nyinshi babwiye UMUSEKE ko ikibazo cy’ubwiherero kikiri ingutu.

Siborurema Claude avuga ko muri Gare ya Nyabugogo usibye kuba abenshi batabona amafaranga yo kwishyura ubwiherero ngo bikiranure n’umubiri, isuku yo mu misarane yaho igerwa ku mashyi.

Yagize ati ” Umuntu akishyura amafaranga kuko akubwe, hari n’ubwo ahakura indwara zituruka ku isuku nke ihari.”

Ayinkamiye nawe ati “Biteye agahinda kujya ku murongo muri Banki maze wakubwa ukabura ubwiherero, mbese ukambuka umuhanda ukajya kwishyura igiceri maze ukagaruka kuri wa murongo.”

Ab’igitsina gore bavuga ko kubera isuku nke mu bwiherero rusange akenshi babukuramo indwara zifata imyanya y’ibanga.

Umwe mu bakorera mu Murenge wa Remera yagize ati “Izi WC inyinshi zirimo imyanda ku buryo ukuramo ama “infections”, bakwiriye gukora isuku kuko bidutera uburwayi.”

- Advertisement -

Aba na bagenzi babo babwiye UMUSEKE ko Leta ikwiriye gufata ingamba zikomeye ku isoko, aho banki zikorera, muri gare no muri santeri zihuriramo abantu benshi hagashyirwa ubwiherero rusange kandi isuku ikubahirizwa.

Bagabo George, Umuyobozi w’Impuzamiryango itari iya Leta ikora ku bijyanye n’isuku n’isukura, Washnet Rwanda, avuga ko kwita ku isuku y’ubwiherero ari igisubizo cyo guhashya indwara zikomoka ku isuku nke.

Ubwo ku wa 22 Ugushyingo 2023, u Rwanda rwizihizaga umunsi mpuzamahanga w’ubwiherero “World Toilet Day” yashimangiye ko iki ari cyo gihe cyo gufata ingamba zo kugira isuku n’isukura aho umuntu agenda hose.

Yagize ati “Ikibazo ni isuku nke aho ushobora gusanga mu ngo z’abantu nta bwiherero bagira n’aho babufite bamara kubuvaho ntibakarabe intoki.”

Bagabo yasabye abikorera, ibigo bya Leta birimo n’amavuriro kugira ubwiherero ndetse n’ibikoresho bihagije muri ubwo bwiherero.

Murenzi Paul, Umuyobozi w’Umuryango ARDE/KUBAHO wibanda cyane ku isuku n’isukura muri gahunda zawo, yavuze ko umunsi mpuzamahanga w’ubwiherero ari ikintu baha agaciro.

Yagaragaje ko uyu munsi washyizweho hagamijwe kwita ku isuku y’ubwiherero mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwa muntu.

Yagize ati ” Dushishikariza Leta ndetse n’imiryango itari iya Leta kwigisha abaturage isuku n’isukura no gukoresha ubwiherero neza.”

Ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire rigaragaza ko mu Rwanda 72% ry’ingo bafite ubwiherero bwujuje ibisabwa mu ngo zabo, uretse ko 44% mu Mijyi, usanga ubwo bwiherero babusangiye ari ingo nyinshi.

Minisiteri y’Ubuzima iherutse gutangaza ko abantu bakarabye intoki bakoresheje amazi meza n’isabune byabarinda indwara ku kigero cya 40%, naho abakoresha ubwiherero neza bikabarinda ku kigero cya 30%.

Bagabo George, Umuyobozi w’Impuzamiryango itari iya Leta ikora ku bijyanye n’isuku n’isukura, Washnet Rwanda
Paul Murenzi, Umuyobozi w’Umuryango ARDE/KUBAHO 
Isuku mu bwiherero rusange iracyari ingutu

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW