Kagame na Guterres baganiriye ku rusaku rw’imbunda muri Congo

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagiranye ikiganiro kuri telefoni n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres ku gucecekesha urusaku rw’imbunda mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ibyo biganiro byabaye ku wa Kabiri tariki ya 7 Ukwakira, Perezida Kagame akaba yahamirije Guterres ko igisubizo kizima kuri ibyo bibazo atari icya gisirikare ahubwo hakenewe igisubizo cya Politiki.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byashimangiye ko abo bayobozi bombi baganiriye ku gukomeza ubufatanye bufatika mu guharanira amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, binyuze mu nzira zashyizweho ku rwego rw’Akarere.

Muri izo nzira za Politiki hari ibiganiro bya Luanda ndetse n’ibya Nairobi byateguwe kandi bikurikiranirwa hafi n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Perezida Kagame yavuganye na Guterres nyuma y’ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amwerika (USA) Antony J. Blinken, aho yashimangiye ko u Rwanda rushyigikiye gahunda z’ibiganiro byo ku rwego rw’Akarere bigamije kugarura amahoro n’umutekano muri RDC no mu Karere kose.

Ibi biganiro biri kuba mu gihe Leta ya Tshisekedi yinangiye kuganira n’umutwe wa M23 intambara ikaba ikomeje guhitana inzirakarengane z’abasivili.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW