Kaminuza ya mbere yatangirijwemo amarushanwa yo gusoma

Kaminuza Yigenda ya Kigali (ULK) yabaye iya mbere yatangirijwemo amarushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo mu mashuri makuru na za kaminuza, agamije gukomeza kubiba mu rubyiruko umuco wo gusoma bo kwandika.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ugushyingo 2023, ku cyicaro cy’iyi Kaminuza Yigenga ya Kigali-ULK ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, cyarimo Umuyobozi Mukuru wayo, Prof. Rwigamba Balinda wakiriye abayobozi bo mu nzego zafatanyije mu gutegura aya marushanwa ya 2024.

Aya marushanwa yateguwe ku bufatanye bw’Umuryango uharanira Ubwigenge n’Iterambere rya Afurika PAM (Pan-African Mouvement), ishami ry’u Rwanda, ndetse n’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, RWF (Rwanda Writers Federation).

Mu gikorwa cyo gutangiza aya marushanwa muri ULK, abahagarariye izi nzego baboneyeho gusobanura imiterere y’aya marushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo mu mashuri makuru na za Kaminuza, baboneraho n’umwanya wo gushishikariza abanyeshuri bo muri iyi kaminuza gukunda gusoma ibitabo, kuko ari byo soko y’ubumenyi.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Richard Hategekimana, avuga ko iyi Kaminuza Yigenga ya Kigali, ikomeje kugaragaza umuhate mu rugamba rwo gukomeza kwinjiza mu rubyiruko umuco wo gusoma no kwandika ibitabo.

Yagize ati “Umuyobozi w’iyi Kaminuza, Prof. Rwigamba, ubwe ni umuntu ukunda gusoma, ku buryo ashyigikira ibikorwa byatuma buri wese na we acengerwa n’umuco wo gusoma.”

Hategekimana avuga ko ibi ari na byo byatumye iyi kaminuza iza ku isonga mu kuba yatangirizwamo aya marushanwa, gusa ngo n’izindi kaminuza zikomeje kugaragaza ubushake, ku buryo mu cyumweru gitaha, biteganyijwe ko azatangizwa muri UNILAK.

Ati “Amashuri Makuru na za Kaminuza, akomeje kugaragaza ubushake, ku buryo twizeye ko aya marushanwa azagenda neza, kandi biranaduha icyizere ko intego yacu yo kurushaho gukundisha urubyiruko gusoma ibitabo, izagenda igerwaho.”

Ibikorwa nyirizina by’aya marushanwa ya 2024, bizatangira tariki 20 Werurwe 2024, aho mu mashuri makuru na za Kaminuza zizayitabira, hazatangira gutoranywa abanyeshuri batanu muri buri shuri rikuru.

- Advertisement -

Abazatoranywa muri buri kaminuza, bazahatana ku rwego rw’Intara [Isibo], ubundi ku wa 27 Werurwe 2024 habeho igikorwa cyo gutoranya abanyeshuri bazahagarira Intara ku rwego rw’Igihugu, ari na bo bazavamo uzatsinda aya marushanwa.

Biteganyijwe ko umunyeshuri uzahiga abandi, azahembwa igihembo nyamukuru cya Miliyoni 2 Frw ndetse n’umudari, naho abandi bazakurikiraho, na bo bateganyirijwe ibihembo bishimishije birimo mudasobwa.

Abanyeshuri bitabiriye aya marushanwa ari benshi
Muri Kaminuza ya ULK niho aya marushanwa yatangirijwe
Abayobozi batandukanye mu itangizwa ry’aya marushanwa

 

UMUSEKE.RW