Kamonyi: Barasaba ko ibitaro bimaze imyaka irenga 50 bivugururwa

Abivuriza mu Bitaro bya Remera Rukoma baravuga ko bishaje kandi bitakijyanye n’igihe, bagasaba Leta ko yabafasha kubisana.
Inyubako z’aho Ibitaro bya Remera biri, zubatswe mu mwaka wa 1927, icyo gihe hakoreraga Ivuliro(Dispensaire).
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Remera Rukoma buvuga ko iryo Vuliro ryagiye rikura rigera ku rwego rwo kwitwa Ibitaro ubwo hari mu  mwaka wa 1970.
Bamwe mu bibagana bavuga ko  inyubako, amabati yo mu bwoko bwa Asbestos bishaje cyane bikaba bikeneye kubakwa bundi bushya, cyangwa bigasanwa.
Mbarushimana Emile umwe mu baturage bo mu Murenge wa Rukoma avuga ko  usibye inyubako zitakijyanye n’igihe, amabati zisakaje inzobere zivuga ko atera Kanseri kuko henshi mu Gihugu atakiboneka.
Ati“Inzego za Minisiteri y’Ubuzima zagombye  kubyubaka bundi bushya cyangwa zikabisana kuko bishaje.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère yabwiye UMUSEKE ko batangiye gukorana ibiganiro na MINISANTE ndetse n’abafatanyabikorwa kugira ngo bivugururwe.
Ati “Ubu turimo kuganira n’Inzego zitandukanye kugira ngo dushakire hamwe aho ubushobozi buzava.”
Dr Nahayo avuga ko kugeza ubu nta mwanzuro urafatwa, gusa akavuga ko izo nzego zose zasanze ibitaro bikeneye kuvugururwa.
Ati “Ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ubuzima bwarahasuye busanga hari ubutaka bugari Ibitaro bishobora kwagurirwaho.”
Umuvugizi wa MINISANTE, Mahoro Niyingabire Julien avuga ko urebye umubare w’ibigo Nderabuzima n’Ibitaro biri mu Gihugu bikeneye kuvugururwa bitabonerwa Ingengo y’Imali rimwe nkuko abaturage babyifuza.
Mahoro akavuga ko umushinga wo gusana, kuvugurura no kubaka izo nyubako bawufite ndetse ko hari zimwe muri zo zimaze kubakwa izindi zikaba zarasanwe.
Ati “Ibitaro bya Remera Rukoma bizavugururwa dukurikije uko amikoro y’Igihugu agenda aboneka.”
Avuga ko inyubako za Leta zikenewe gusanwa ari nyinshi ku buryo bateruriye umushinga wo kuzivugururira rimwe ayo mafaranga yagorana kuboneka.
Ibitaro bya Remera Rukoma byakira  abarwayi bari hagati ya 60-80 ku munsi, bikaba bitangirwamo serivisi zitandukanye z’Ubuvuzi.
Ubuyobozi bw’Ibitaro buvuga ko nubwo nta nyigo yemewe yari yakorwa, ariko imirimo yo kubivugurura itazajya munsi ya Miliyari zirenga 40 y’amafaranga y’uRwanda.
Icyumba cy’aho ababyeyi babyarira ni gitoya cyane
Zimwe mu nyubako z’ibi bitaro zubatswe mu mwaka wa 1970
Amabati asakaje inyubako z’Ibitaro yatangiye gutonda umugesi
MUHIZI ELISÉE 
UMUSEKE.RW i Kamonyi