Menya ibikubiye mu masezerano u Rwanda na Venezuela basinyanye

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

U Rwanda na Venezuela byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye ajyanye no gukuraho Viza z’abadiplomate ndetse n’iz’abakozi ba Leta.

Gushyira umukono kuri aya masezerano ni bimwe mu byaranze uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Venezuela Yvan Eduardo Gil Pinto uri mu Rwanda, akaba yanagiranye ibiganiro na Ministiri w’intebe Dr Edouard Ngirente byibanze ku gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.

Aya masezerano hagati y’u Rwanda na Venezuela yashyizweho umukono na baministiri b’ububanyi n’amahanga ku mpande zombi Dr Vincent Biruta na Yvan Eduardo Gil Pinto.

Mu biganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, ku wa 1 Ugushyingo 2023, byagarutse ku bufatanye bw’ibihugu byombi, ndetse no kuri aya masezerano ajyanye no gukuraho viza ku baturage b’ibihugu byombi bafite pasiporo z’abadiplomate ndetse n’iz’abakozi ba Leta bagiye mu butumwa mu rwego rwo koroshya imigenderanire mu nzego za Leta.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Venezuela avuga ko ikigamijwe ari ukwihutisha ibikorwa by’ubutwererane mu nzego zitandukanye.

Ati “Twagiranye ibiganiro byibanze ku kwihutisha ubutwererane hagati ya Venezuela n’u Rwanda, nyuma y’ibiganiro hagati ya Perezida Maduro na Perezida Kagame muri Havana  mu byumweru bicye bishize, twahawe amabwiriza yo kwihutisha no gushyiraho ubutwererane hagati ya Venezuela n’u Rwanda urebye ni byo twibanzeho uyu munsi, twarebeye hamwe inzego zitandukanye twagiranamo ubutwererane nk’ubukerarugendo, ingufu, ubuhinzi, ubuzima, uburezi na siyansi n’ahandi hose twagirana ubufatanye, ndetse twanemeranyije gushyiraho komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi ishobora gutangira  bishobotse umwaka utaha wa 2024.”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta  avuga ko iyi komisiyo ihuriweho izajya yiga ku nzego zitandukanye z’ubufatanye.

Kwihutisha ubutwererane hagati y’u Rwanda na Venezuela  biri mu byo abakuru b’ibihugu byombi bemeranyijwe ubwo bahuraga muri Nzeri uyu mwaka.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -