Muhanga: Barashinja uwari umuyobozi kunyereza amafaranga y’umutekano

Uzabakiriho Théophile wari Umukuru w’Umudugudu wa Kabeza by’agateganyo arakekwaho kunyereza amafaranga y’umutekano abaturage batanga buri kwezi, bakanamushinja kubabeshya ko bamuha akantu kazatuma abashyira ku rutonde rw’abazahabwa ibihumbi 800Frw by’abatishoye.
Ibi aba baturage babivugiye mu muganda ngaruka kwezi wabereye mu Mudugudu wa Kabeza, Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.
Iyo hagiye kwishyuzwa imisanzu y’umutekano (Irondo) hari bamwe mu batuye uyu Mudugudu bababwira ko bishyuye ay’umwaka wose, ko batakongera kwishyura kabiri amafaranga yagenewe guhemba abashinzwe irondo.
Twagirimana Alphonse, ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kabeza, avuga ko gushinja Uzabakiriho Théophile ayo mafaranga bashingira ku mpapuro z’inyemezabuguzi abishyuye iyo misanzu berekaga abashinzwe kwishyuza.
Ati “Mu bantu barenga 300 basanzwe batanga uwo musanzu, twasanze  hari ingo zitari nkeya zishyuye amafaranga y’umutekano kugera mu kwezi kwa 6 k’umwaka utaha wa 2024.”
Umujyanama ku rwego rw’Umudugudu, Me Micombero Désiré avuga ko hari n’amafaranga yo gukora intindo 2 ku Kabeza yanyereje kuko babaze ko zizuzura hakoreshejwe imifuka 14 ya Sima (Ciment) we akoresha 8 kuri izo ntindo zombi.
Ati “Hari n’abo yabeshye ko azabashyira ku rutonde rw’abagomba guhabwa ibihumbi 800 frw ku kwezi turimo gukurikirana.”
Uzabakiriho Théophile ahakana ibyo aregwa akavuga ko bamwe muri abo bamushinja harimo uwo bahagaritse arimo kubaka mu buryo butemewe akanga kubyubahiriza bakamurega ku Karere bakaza kumuca amande y’ibihumbi 300.
Ati “Iyo ni propagande ikorwa n’umuntu umwe nta mafaranga y’Umutekano nanyereje.”
Uyu avuga ko ayubakishijwe ibyo biraro byombi yakiriwe n’undi bakoranaga mu Mudugudu, akavuga ko ariwe ukwiriye kubibazwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Niyonzima Gustave yabwiye UMUSEKE ko nta raporo arabona ishinja Uzabakiriho Théophile kunyereza uwo musanzu, avuga ko agiye kubaza ababizi kugira ngo akuremo amakuru y’ukuri.
Ati “Gusa twe nta mushinga dufite uteganya guha abaturage ibihumbi 800 Frw. Uwabikora wese yaba ashaka kuriganya abaturage tugiye kubikurikirana tumenye ukuri kwabyo.”
Bamwe mu baturage bo muri uwo Mudugudu, bavuga ko  Uzabakiriho Théophile nubundi yigeze gufungwa Imyaka 5 ashinjwa Ubujura ko batamushira amakenga kuko ibyo ashinjwa no kubikora yabikora.
Bavuga ko kuva batangiye kumukeka iki cyaha cy’inyereza yahise yimuka aho yari atuye asubira mu cyaro.
Amafaranga y’imisanzu bamukekaho akabakaba 300frw kandi igenzura rikaba rikomeje ku bantu batanze uwo musanzu.
Abaturage barashinja uwari Mudugudu kunyereza amafaranga y’umutekano
MUHIZI ELISÉE 
UMUSEKE.RW i Muhanga