Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Muhanga: Umubyeyi amaze kubura abana 2 bishwe n’ikizenga
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Muhanga: Umubyeyi amaze kubura abana 2 bishwe n’ikizenga

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI 20/11/2023 6:28
Uzamukunda Laurence amaze gupfusha abana 2 bahitanywe n'ikizenga
Uzamukunda Laurence Umubyeyi w’Imyaka 23 y’amavukowo mu Karere ka Muhanga amaze gutakaza abana be babiri baguye mu kizenga cy’amazi mu bihe bitandukanye.
Uzamukunda Laurence atuye mu Mudugudu wa  Nyabugwiza, Akagari ka Kanyinya mu Murenge wa Muhanga ho mu Karere ka Muhanga.
Uzamukunda yabwiye UMUSEKE ko  ku Cyumweru Taliki ya 19 Ugushyingo 2023 yavuye iwe atabaye Umusaza wari waguye mu mugunguzi, afata umwana we w’Umwaka umwe n’igice amusigira abana b’abaturanyi.
Avuga ko  muri abo bana nta murezi we wari ubarimo kubera ko bose bari batoya yibwira ko ava ku itabaro agasanga bakiri kumwe.
Ati “Nta muntu mukuru nari namusigiye kuko bose bari batabaye, natunguwe no kumva bambwiye ko umwana wanjye yacitse bagenzi be agwa muri ayo mazi twamukuyemo yarangije gupfa.”
Uyu mubyeyi avuga ko mu mwaka wa 2021 aribwo  imfura ye yaguye mu cyobo cy’amazi batabaye basanga yarangije gupfa.
Ati “Uyu waguye mu kizenga abaye umwana wanjye wa kabiri uzize amazi y’imvura.”
Mukandori Anathalie wo mu Mudugudu wa Gisasa mu Kagari ka Mbiriri, avuga ko ibizenga nk’ibi biri ahantu henshi mu Midugudu y’abaturage itandukanye.
Ati “Njye ndumva iki kizenga bagisiba kuko gupfusha abana babiri bazize amazi y’imvura birababaje.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Nteziyaremye Germain avuga ko urupfu rw’uyu mwana rwaturutse ku burangare bw’uyu mubyeyi kuko bitumvikana kubona umwana w’umwaka 1 asigirwa abana bajya kunganya imyaka nta muntu mukuru ubarimo akigendera.
Ati “Umwana mukuru muri abo yari yamusigiye afite imyaka 6 kandi nawe yareraga murumuna we w’imyaka 2 y’amavuko.”
Nteziyaremye avuga ko bagiye gufatanya n’abagize Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge kugira ngo bongere bibutse ababyeyi inshingano  bamwe bamaze gutezukaho.
Yavuze kandi ko bagiye kureba ahari ibizenga nk’ibyo byatwara ubuzima bw’abantu kugira ngo bisibwe.
Niyoyandika Amos wishwe n’amazi y’ikizenga yashyinguwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 20 Ugushyingo 2023.
Uzamukunda Laurence amaze gupfusha abana 2 bahitanywe n’ikizenga

Uzamukunda Laurence avuga ko amazi yo mu bizenga amaze kumwicira abana babiri
Mukandori Anathalie avuga ko mu Midugudu itandukanye yo muri uyu Murenge hari ibizenga byinshi bikwiriye gusibwa
MUHIZI ELISÉE 
UMUSEKE.RW i Muhanga

You Might Also Like

Abaturage bateye amabuye kugeza apfuye umugore “bavuga ko yaroze abana babiri”

M23 igiye gufata ibice byarimo ingabo za Kenya zari muri Congo

Tora IZABAYO Clementine intumwa nyayo ku mwanya w’umujyanama rusange

Ubuyobozi bwa Kiyovu bwatanze umucyo ku bibazo biyivugwamo

Muhanga: Abakekwaho kwica umukecuru bamushinyaguriye batawe muri yombi

Elisée MUHIZI 20/11/2023 6:28 20/11/2023 6:28
Share
Inkuru ibanza Nyanza: Umuyobozi afungiwe mu kigo cy’inzererezi
Inkuru ikurikira Harimo n’iyongera ‘Akanyabugabo ‘ Rwanda FDA yakuye ku isoko imiti gakondo
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Amakuru aheruka

Abaturage bateye amabuye kugeza apfuye umugore “bavuga ko yaroze abana babiri”
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
M23 igiye gufata ibice byarimo ingabo za Kenya zari muri Congo
Afurika Amahanga Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru
M23 – AMAKURU MASHYA YA GEN MAKENGA – AMERICA IBISHATSE INTAMBARA YA CONGO YARANGIRA – RUDATSIMBURWA
UMUSEKE TV
Tora IZABAYO Clementine intumwa nyayo ku mwanya w’umujyanama rusange
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Abaturage bateye amabuye kugeza apfuye umugore “bavuga ko yaroze abana babiri”
03/12/2023 3:00

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?