Musanze: Bifuza gushyirirwaho icyumba cyo konkerezamo aho bakorera

Ubusanzwe Leta y’u Rwanda isaba ababyeyi konsa abana babo nibura imyaka ibiri, harimo amezi atandatu umwana yonka nta kindi kintu na kimwe avangiwe. Umwana kandi akomeza konka ahabwa n’imfashabere kugeza byibura ku myaka ibiri. Ibi bimurinda kurwaragurika, kugira imirire mibi, bikanamurinda kugwingira mu gihagararo no ku bwenge.

Bamwe mu babyeyi bakaba n’abaganga bakorera ku bitaro bya Ruhengeri bavuga ko bashyiriweho icyumba ku kazi ababyeyi basigamo abana bakaza kubonsa uko bakeneye ibere, byabafasha bo ubwabo ndetse bikarinda n’abana babo igwingira.

Ibi babigarukaho bagaragaza imbogamizi bahura nazo mu gihe amezi atatu ahabwa umubyeyi iyo arangiye bagasubira mu kazi, kuko bahita batangira gushyira abana ku mata nubwo bazi ko ari bibi kandi banabyigisha abandi.

Ingabire Agnes akora mu bitaro bya Ruhengeri yagize ati “Mu by’ukuri natwe hano icyumba kirakenewe umwana ufite amezi atatu si uwo gusiga mu rugo umunsi wose aba akiri muto pee! Haramutse hari icyumba umubyeyi asigamo umwana hano ku kazi byafasha kuko igihe cyo kumwonsa yajya anyaruka akamwonsa kandi byagira akamaro kanini haba ku mwana ndetse n’umubyeyi.”

Akomeza avuga ko bahitamo guha umwana amata ataragira amezi atatandatu atari uko bayobewe ko ari bibi ariko ko nta kundi babigenza kuko umwana umurindirije ko yakonka yakwicwa n’inzara

Mukanoheli Josee nawe ati “Ufite ibiro niho amwonkereza naho utabigira ubwo amwonkereza aho avurira abarwayi muri salle nyine, nawe wibaze umwana wonkeye aho, uko aba amerewe mu barwayi hagati, rimwe na rimwe yatangira konka haza umuntu urembye akaba rimukuyeho akabanza akavura”.

Akomeza avuga ko habaye hari icyo cyumba cyafasha umwana n’umubyeyi ikindi n’isuku ku mwana kuko iyo wamusize mu rugo n’mata ahabwa ntuba uzi uburyo ayahabwa ndetse n’isuku yayo ntabwo uba uyizeye.

Dr Muhire Phiribert uyobora ibitaro bya Ruhengeli avuga nabo ko babona ko icyo cyumba gikenewe ariko ko ntaho ubu bafite bacyubaka gusa ko babiteganya.

Yagize ati “Nkuko mu bibona inyubako zacu zirashaje kandi ni nahatoya, gusa nkuko mubizi ibi bitaro bigiye kubakwa bundi bushya, nicyo cyumba rero twaragitekereje kizaba kirimo kuko natwe rwose turabizi ko
gikenewe cyane”.

- Advertisement -

Uhagarariye UNICEF mu Rwanda Lindsey Julianna avuga ko akamaro ko konsa ndetse no gushyiraho aho ababyeyi bazajya bonkereza abana ikigamikwe ari inyungu z’abana n’ababyeyi.

Yagize ati “Abakoresha bakwiriye kumva akamaro ko gushyiraho icyumba cy’umubyeyi azajya yonkerezamo kuko ntabwo dukwiriye guhanganisha umubyeyi n’umwana n’akazi ngo tumusabe guhitamo kimwe kandi byose bikenewe, akwiriye koroherezwa akita ku mwana ndetse kandi akanazamura ubukungu bw’urugo rwe byose kandi byakunda”.

Umuyobozi ushinzwe imirire y’umubyeyi n’umwana mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA, Macara Faustin, avuga ko kuri ubu batangiye gusaba abakoresha bose gushyiraho icyumba ababyeyi bakwifashisha mu konkerezamo abana babo mu gihe bari mu kazi.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Uwamariya ubwo yatangizaga icyumweru cy’ubukangurambaga bwo konsa (guha umwana ibere ) avuga ko gushyiraho icyumba cyahariwe konsa ari igisubizo gikomeye kandi kije mu rwego rwo gukemura ibibazo bibangamira imikurire y’abana bato cyane cyane birimo imirire mibi no kugwingira, n’ibijyanye n’isuku n’isukura.

Yagize ati “Ni ngombwa kandi kumenya ko kugeza ubu hataraboneka ikindi kintu icyo aricyo cyose gifite ibitunga umubiri n’ibiwurinda ku kigero cyiza nk’amashereka, konsa bifasha umubyeyi kwitegereza no gukurikirana ubuzima bw’umwana we mu buryo bworoshye kandi n’umwana bikamufasha gukura no mu gihegararo, mu bwonko no mu marangamutima.”

Yakomeje agira ati “..Konsa umwana nubundi bisanzwe biri mu muco wacu, nubwo bimeze bityo ariko iyo urebye ubuzima bwa none ari nayo mpamvu dushishikariza abakoresha batandukanye kuba bagena aho ababyeyi bonkereza, kubera ko twese twirirwa twiruka, turi mu buzima busaba ababyeyi bombi gukora, usanga bigoranye ko umubyeyi yakonsa igihe cyose nta mbogamizi ahura nazo cyane cyane izigendanye n’amasaha y’akazi.”

Guhera ku italiki 01 Ugushyingo u Rwanda rwifatanije n’Isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo konsa ndetse hanatangizwa icyumweru cyahariwe konsa gifite insanganyamatsiko igira iti “Duharanire ko ababyeyi bonkereza aho bakorera”.

Ubushakashatsi bwakozwe ku rwego rw’ubuzima bwa DHS mu 2015, bwagaragaje ko muri uwo mwaka u Rwanda rwari rufite abagore bonsa abana babo amezi atandatu bari 87, 3% nyuma y’imyaka itanu ni ukuvuga mu 2020 umubare w’abagore bonsa amezi atandatu waragabanutse ugera kuri 80,9%.

Ubu bushakadhatsi kandi bwagaragaje ko abonsaga amezi hagati y’ane n’atanu bari 80,8% mu 2015, mu gihe mu 2020 bagabanutse bakagera kuri 68,1%, bigaragaza ko abagore bonsa bari kudohoka cyane bitewe n’imbogamizi zitandukanye zirimo akazi kenshi.

 

UWIMANA  Joselyne

UMUSEKE.RW i Musanze