Musanze: ICPAR yatangiye guhugura abakora umwuga w’ibaruramari

Urugaga rw’ababaruramari ICPAR bahuriye mu Karere ka Musanze,  mu mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi ku buryo bwo kunoza no gutegura neza ingengo y’imari, no guhangana na zimwe mu ngorane bagihura nazo mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Ni amahugurwa yahuje abasaga 100 baturutse mu bigo bitandukanye bya leta, basanzwe bakora imirimo ifite aho ihurira n’icungamutungo, aho bigishwa gutegura no gushyira mu bikorwa ingengo y’imari ya leta, bibukiranya ingingo nyamukuru mu gutegura ingengo y’imari bungurana n’ibitekerezo ku buryo bakomeza kunoza umwuga wabo mu buryo bwo kwirinda gukora ibitajyanye n’icyerecyezo cy’Igihugu.
Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko ari umwanya mwiza wo kwiyungura ubumenyi mu igenamigambi ryabo babijyanishije n’impinduka ziriho, yaba mu ikoranabuhanga, imihindagurikire y’ibihe n’ibindi kugira ngo birinde amakosa ashobora kubagiraho ingaruka.
Nyirabatesi Marie ni umukozi RNIC ushinzwe ibaruramari yagize ati ” Uburyo dutegura ingenamigambi, bidusaba kugendera ku mpinduka zigaragara buri munsi kugira ngo bitazajya bitugiraho ingaruka, kuko hari ubwo hakorwa amakosa habaho igenzura bikagaragara ko hari amafaranga yakoreshejwe nabi nyamara ataranyerejwe, niyo mpamvu kwihugura bigomba guhoraho ngo twirinde ayo makosa”.
Kwizera Nkurunziza J.M.V, umukozi muri Rwanda Biomedical Center RBC, nawe yagize ati” Aya mahugurwa azatuzamurira ubumenyi mu gutegura imishinga tugendeye ku mpinduka z’ibihe bitandukanye, urugero twabonye Covid-19, ingaruka z’intambara ziriho ku isi n’ibindi, impinduka zishobora kuza utegura igenamigambi, zaza rigeze hagati ibyo byose umenya uko ubyitwaramo, kandi hakabaho kubiganira kw’abaritegura ndetse umuturage agashyirwa ku isonga”.
Umuyobozi wungirije wa ICPAR, John Bugunya avuga ko aya mahugurwa azibanda kukureba niba ingengo y’imari itegurwa ifitanye isano n’icyerecyezo cy’Igihugu, ndetse no kureba aho inkunga zizava n’uburyo izakoreshwa mu kwirinda amakosa agaragara ku bigo bimwe na bimwe biyikoresha nabi.
Yagize ati “Aya mahugurwa azamara iminsi itatu azibanda cyane ku kureba niba igenamigambi ritegurwa rifitanye isano cy’icyerecyezo cy’Igihugu, kuko ubu twavuye muri vision 2020 turi muri 2050 hakarebwa ingamba Igihugu cyifuza kugeraho, ikindi tuzareba uburyo iryo genamigambi rizaterwa inkunga aho izava, igihe izabonekera n’igihe izamara, kuko hari ibigo bigwa mu makosa yo gusoza umwaka batarakoresheje amafaranga, mu gushaka icyo bayakoresha ngo ashire bakagwa mu makosa abagiraho ingaruka”.
Mu igenzura ryakozwe n’umuryango urwanya ruswa n’Akarengane Transparency Rwanda mu 2023 wagaragaje ko amakosa ajyanye no kudacunga neza umutungo n’imari bya leta yiyongereye cyane aho yikubye inshuro 39,6, afite agaciro karenga miliyari 21 z’amafaranga y’u Rwanda. Yavuye kuri miliyoni 530 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari wabanje.
Aya arimo amafaranga yakoreshejwe ariko adafite impapuro ziyasobanura, ayasesaguwe, ayahembwe abakozi batakiri mu myanya, ashingiye ku mitangirwe mibi y’amasoko, ashingiye ku kubara ingurane z’imitungo y’abaturage, ishoramari ritunguka n’ibindi.
Ababaruramari bitabiriye amahugurwa i Musanze

NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE
UMUSEKE.RW i Musanze