Nomthie Sibisi ategerejwe mu gitaramo cya Drups Band i Kigali

Itsinda rya Drups Band rimaze kubaka igikundiro mu ndirimbo zo kuramya no gusingiza Imana ryateguye igitaramo cyiswe “God First Edition 2” cyatumiwemo Nomthie Sibisi ukomoka muri Afurika y’Epfo.
Nomthie Sibisi utegerejwe mu Rwanda ni umwanditsi w’indirimbo, umuramyi, umuyobozi wo kuramya no guhimbaza Imana akaba n’umushabitsi.
Uyu muhanzi watangiye kuririmba akiri muto akunze kuvuga ko gukora umuziki ari cyo kintu cya mbere ingingo ze zumva vuba.
Sibisi yamamaye mu ndirimbo zirimo “UJesuLo yasohoye mu mwaka wa 2018, “Unkulunkulu”, “Ngowele Uyingowele”, “My God”, “My Heart My Experience” n’izindi zikomeje kwandika amateka muri Afurika y’Epfo n’ahandi.
Iki gitaramo cy’imbaturamugabo giteganyijwe ku wa 03 Ukuboza 2023 kizitabirwa kandi n’abahanzi bakomeye barimo Dominic Nic, True Promises n’abandi.
Patrick Mugisha, Umuyobozi wa Drups Band atangaza ko “God First Edition 2” igamije gushishikariza abantu kongera kugarukira Imana.
Ati ” Muri iyi minsi Isi yugarijwe n’ibibazo byinshi cyane ibyibasira urubyiruko rukiri ruto akaba ariyo mpamvu ibitaramo byacyu tuba dushaka ko byitabirwa n’urubyiruko kugira ngo twige ijambo ry’Imana ndetse n’ibindi bitandukanye.”
Mugisha avuga ko ari iby’agaciro gutumira Nomthie Sibisi muri iki gitaramo kuko ari umuhanzi ukunzwe kandi ufite ibihangano bifasha benshi.
Ati ” Nomthie Sibisi ni izina riremereye muri kiriya gihugu ndetse no muri Afurika y’Amajyepfo muri rusange dore ko yanditse amateka mu gitaramo yakoreye muri Eswatini amatike agashira imburagihe.”
Yunzemo ko gutumira Dominic Nic na True Promises bivuze byinshi kuko ari abaramye beza kandi bakunzwe mu Rwanda by’umwihariko bakaba babigiraho byinshi.
Itsinda rya Drups Band ryatangiye kuririmba mu mwaka wa 2020 aho basubiragamo indirimbo z’abandi gusa baje gufata umwanzuro wo gukora izabo bwite bishimangirwa n’igitaramo cyabo cya mbere cyabaye mu mwaka wa 2022.
Igitaramo cya mbere cya Drups Band cyabereye muri Bethesida Holy Church aho bari batumiyemo James na Daniella, Bosco Nshuti, Alexis Dusabe, Elie Bahati, True Promises, Boanegers n’abandi.
Kuri iyi nshuro “God First Edition 2” izabera muri Intare Conference Arena-Gisozi kwinjira bizaba ari 5000 Frw ahasanzwe ,10.000Frw VIP, 20.000Frw VVIP na 50.000Frw.
Iki gitaramo kizitabirwa n’abakozi b’Imana batandukanye
Nomthie Sibisi ategerejwe i Kigali
Itsinda rya Drups Band rimaze kugwiza igikundiro mu muziki usingiza Imana
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW