Nomthie Sibisi yateguje igitaramo cy’akataraboneka i Kigali

Umuhanzi mu ndirimbo zisingiza Imana ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo, Nomthie Sibisi yateguje ibihe bidasanzwe mu igitaramo cyateguwe n’itsinda rya Drups Band gitegerejwe muri Intare Conference Arena ku Gisozi.
Nomthie Sibisi uri i Kigali mu Rwanda yatangaje ibi nyuma y’uko habura iminsi micye ngo abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bizihirwe mu gitaramo cyiswe “God First Season 2”.
Iki gitaramo kizaba ku wa 03 Ukuboza 2023 cyatumiwemo abaramyi bakomeye barimo Dominic Ashimwe, True Promises, New Melody, Best Sound Band bo mu gihugu cy’u Burundi na Pastor Hortense Mazimpaka uzigisha ijambo ry’Imana.
Fidèle Gatabazi, Umuyobozi wa Drups Family ireberera ibikorwa bya Drups Band atangaza ko imyiteguro ya “God First Edition 2” irimbanyije.
Ati “Intego yacu ni ukuzana abantu kuri Kristo by’umwihariko abantu bakiri bato bakamenya ubutumwa bwiza bakakira Kristo, ubundi bakabaho ubuzima bumuhimbaza.”
Avuga ko nka Drups Band muri iki gitaramo bazakora indirimbo ziri mu mujyo w’izo muri Afurika y’Epfo ndetse n’izo mu Rwanda n’ahandi.
Gatabazi yemeje kandi ko abazitabira iki gitaramo batazitotomba kubera kutubahiriza amasaha kuko kizatangira isaa munani z’amanywa gisozwe isaa mbiri z’ijoro.
Ati “Turasaba abantu kwihutira kugura amatike atarashira kuko ahazabera igitaramo kuri iyi nshuro ari hato ugereranyije n’aho igitaramo cy’ubushize cyabereye.”
Nomthie Sibisi wakuriye mu rusengero kuko n’ababyeyi be ari abakozi b’Imana akaza kwamamara muri Joyous Celebration avuga ko abazitabira “God First” bazabona ukuboko kw’Imana.
Ati ” Nishimiye kuba ndi mu Rwanda ku nshuro ya mbere, hari abantu beza, bizaba ari ibihe bidasanzwe mu gitaramo na bagenzi banjye.”
Sibisi yavuze ko muri iki gitaramo azafatanya na Drups Band indirimbo nziza iri mu kinyarwanda n’iki-Zuru bakoranye.
Kugura itike mbere y’igitaramo mu myanya isanzwe ni 5,000 Frw, 10,000 Frw muri VIP, 200,000 muri VVIP naho Sponsor ni 50.000 Frw.
Ku munsi nyirizina w’igitaramo amatike azaba yongerewe igiciro aho mu myanya isanzwe itike izaba igura 7,000 Frw, VIP 15,000 Frw, VVIP 25,000Frw naho iya Sponsor ikazaguma ku bihumbi 50 y’u Rwanda.
Uwifuza kugura tike yo kwitabira iki gitaramo ahamagara kuri numero +250782650811, +25078854650 cyangwa akayigura akoresheje MOMO Code 773365.
Nomthie Sibisi agiye gutaramira bwa mbere mu Rwanda
Fidèle Gatabazi, Umuyobozi wa Drups Family 
Itsinda rya Drups Band rikomeje imyiteguro y’igitaramo “God First”
Nomthie Sibisi yakorewe ibirori byo kumwakira mu Rwanda
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW