Nyanza: Abagabo 5 bakekwaho kwica Loîc w’imyaka 12 barajuriye

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Abagabo batanu bakekwaho kwica Loîc Kalinda Ntwari William bajuririye gufungwa by’agateganyo bari bakatiwe

Mu ntangiriro za Ugushyingo 2023 nibwo UMUSEKE wabagejejeho inkuru y’abagabo batanu bakatiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Kiriya gihe umucamanza yabibukije ko kiriya cyemezo urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwafashe gishobora kujuririrwa mu gihe kitarenze iminsi itanu.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko bariya bagabo bose uko ari batanu aribo Ngamije Joseph ufatwa nka kizigenza muri uru rubanza, Ngiruwonsanga Jean Baptiste alias Rukara, Nikuze François, Ngarambe Charles alias Rasta na Rwaka Ignace bamaze kujurira mu rukiko rwisumbuye rwa Huye igifungo cy’iminsi 30 bahawe.

Bakekwaho kuba baracuze umugambi bakica Loîc w’imyaka 12 y’amavuko wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza aho yasanzwe iwabo wenyine amanitse mu mugozi yapfuye.

Ngiruwonsanga Jean Baptiste alias Rukara akekwaho gukora icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo n’icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake.

Rukara bikekwa ko yitabiriye Inama yo kwica Loîc akanatanga igitekerezo cyo kwica nyakwigendera hakoreshejwe isashi aho bikekwa ko Ngamije mu mafaranga yari yamwijeje yahise amwongereraho ibihumbi mirongo inani by’amafaranga y’u Rwanda (80,000frws).

Joseph Ngamije akekwaho icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo n’icyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake .

Bikekwa ko  yateguye inama yo kwica Loîc akanizeza abo bareganwa ibihembo mu gihe nyakwigendera yaba apfuye kuko ngo yanashyiriye agafuka k’umuceri Rasta kuko yemeye ko inama ibera iwe(Kwa Rasta).

- Advertisement -

Uko gukekwaho gucura umugambi wo kwica Loîc byatewe nuko ngo Ngamije yari afitanye amakimbirane na Rtd Captain Aimable Twirungiyumukiza ariwe se wa nyakwigendera ashingiye ku kwimana inzira.

Ngarambe Charles alias Rasta akekwaho icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo n’icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, aho bikekwa ko iwe hakorewe inama yo kwica Loîc akanashimirwa na Ngamije ahabwa agafuka k’umuceri kuko yemeye ko inama ibera iwe mu rugo(Kwa Rasta).

Nikuze François na Ignace Rwasa nabo bakekwaho icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo n’icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake aho bikekwa ko bitabiriye inama yo kwica Loîc.

Abaregwa bose baburana bahakana ibyaha baregwa.

Ntiharamenyekana itariki abaregwa bazaburaniraho ubujurire mu rukiko rwisumbuye rwa Huye.

Urukiko rwanzuye ko abagabo 5 bakekwaho kwica Loîc bafungwa  by’agateganyo

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza