Nyanza: Barasaba gukurikirana ukekwa kurigisa umubiri w’uwazize Jenoside

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buvuga bugiye kwiyambaza Inzego z’ubugenzacyaha kugira ngo zihate ibibazo umugabo ukekwa kurigisa umubiri w’umuntu wazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Iki cyemezo Ubuyobozi bw’Akarere bwagifashe buhereye ku makuru bwahawe n’inzego z’ibanze zifatanije na RIB ndetse na bamwe bo mu miryango y’abarokotse Jenoside.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, batuye mu Mudugudu wa Nyamabuye, Akagari ka Kabilizi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza,  babwiye UMUSEKE ko ubwo bahungukaga Jenoside  ihagaritswe bageze aho bari batuye bahasanga umubiri w’umwe mu bavandimwe babo bawushyingura mu isambu yabo.
Umwe muri abo yagize ati “Iyo sambu twashyinguyemo umubiri w’Umuvandimwe byabaye ngombwa ko tuyigurisha n’undi muntu ariko tumwereka ko hashyinguye umubiri.”
Uyu avuga ko buri mwaka muri gahunda ngaruka mwaka yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ari nako bafataga umwanya bakibuka abantu babo harimo n’uyu.
Ati “Mu minsi ishize nibwo twagiye kureba dusanga aho uwo mubiri wari ushyinguye uwo mugabo yarahateye  insina y’urutoki, dushatse uwo murambo turawubura.”
Bamwe mu bavandimwe bandi bavuganye na UMUSEKE bavuga ko bagerageje gusaba uwo muturage ko ababwira aho umubiri w’umuvandimwe wabo yawushyize ababwira ko ushobora kuba warashonze, ikintu bafata nko gupfobya.
Bavuga ko biyambaje inzego z’ibanze ku Murenge zihageze zisanga nta mubiri uri mu mva koko.
Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyanza, Kayitesi Nadine avuga ko bagiye kwiyambaza RIB kugira ngo ibafashe gukurikirana iby’ibura ry’umubiri.
Ati “Abaturage n’Inzego z’ibanze bagerageje gishakisha aho uwo mubiri waba uri, barawubura.”
Kayitesi avuga ko basabye inzego z’ibanze kuganiriza abo baturage muri ibyo biganiro bikavamo umwanzuro ufatika, bitaba ibyo hakiyambazwa urwego rw’Ubugenzacyaha.
Uyu Muyobozi avuga ko yasabye izo nzego gukora raporo bazashingiraho bakurikirana iki kibazo, gusa uwo mubiri ugomba kugaragara kuko abantu bose baremera ko ari aho washyinguwe.
Cyakora nubwo bimeze bityo, bamwe mu barokotse Jenoside bagerageje gutanga ayo makuru bavuga ko bakomeje guterwa ubwoba na DASSO ukorera muri ako gace bakavuga ko hatagize igikorwa no kuhatakariza ubuzima byashoboka.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme avuga ko bagiye kurindira Umutekano abo baturage kuko bamaze kumenya iyo Nkuru.
Aho uwo mubiri wari ushyinguye bahateye insina y’urutoki
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Nyanza