Papa Francis yasubitse uruzinduko yari afite i Dubai

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yasubitse inama yari kwitabira igaruka kwihindagurika ry’ikirere izwi nka COP28, izabera i Dubai ku mpamvu z’uburwayi, nkuko byatangajwe na Vatican.
Papa Francis w’imyaka 83, yari yitezwe gutangira uruzinduko rw’iminsi itatu ruzabera i Dubai ku wa Gatanu,
Ni nama izitabirwa na Guverinoma zirenga 200 hamwe n’imiryango ifasha, amatsinda y’abaturage, ibigo by’ubushakashatsi ndetse n’abacuruzi.
Ibi bitangajwe nyuma yaho ku wa Kabiri Vatican yavuze ko ateganya gukomeza uruzinduko rwe n’ubwo yarwaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Nk’uko bitangazwa na Vatican ngo Papa ntiyishimiye guhagarika urugendo yateganyaga yemera kudakora urwo rugendo ku mpamvu z’ubuzima nk’uko abaganga be babimusabye.
Ati“Nyirubutungane ubuzima muri rusange ntibumeze neza bitewe n’indwara y’ibicurane ndetse no kubabuka kw’urwungano rw’ubuhumekero,abaganga basabye papa kudakora urugendo ruteganyijwe rwo mu minsi iri mbere rwo kujya i Dubai.”
Byari biteganyijwe ko azitabira inama yiga kw’ihindagurika ry’ikirere muri rusange,aho yari buzanenge ibihugu kudafata ingamba ntajegajega zo kurwanya ihindagurika ry’ikirere anabihanangiraza bagafata iya mbere mu kugabanya ibyukwa byoherezwa mu kirere byibasiye isi muri rusange.
Vatican yatangaje ko n’ubwo arwaye acyifuza kwitabira ibiganiro.
Abayobozi mu bihugu bitandukanye ku Isi bategerejwe muri iyo nama aho bazagaruka ku ngamba zo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere mu nama y’umuryango w’Abibumbye izabera muri Emira zunze ubumwe za Abarabu.
Papa Francis yasubitse urugendo rw’i Dubai
DIANE UMURERWA / UMUSEKE.RW