Perezida Kagame yagize akanya ko kuganira na Ndayishimiye mu nama y’i Riyadh

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Ibiro by'Umukuru w'igihugu mu Burundi byasohoye ifoto Evariste Ndayishimiye aganira n'abakuru b'ibihugu barimo na Perezida Paul Kagame

Perezida Paul Kagame, uw’u Burundi Evariste Ndayishimiye, uwa Mozambique Fiilip Nyusi na Hakainde Hichilema wa Zambia bagiranye ikiganiro.

Ibiro by’Umukuru w’Ihigugu cy’u Burundi, Ntare Rushatsi  byasohoye ifito bariya bose bari kumwe mu nama iheruka kubera muri Saoudi Arabia, gusa ntabwo byatangaje icyo baganiriyeho.

Icyakora aba bose mu bihe bitandukanye bagiye bagaragaza umubano wihariye n’u Rwanda.

Umunyamakuru HATANGIMANA Ange Eric usesengura politiki y’ibibera mu Karere, asanga kuba Perezidansi y’u Burundi yasohoye iriya foto, ari ukugaragaza ko nta kibazo kiri mu mubano w’ibihugu byombi, u Burundi n’u Rwanda.

Yongeraho ko ari no kugaragaza ko abakuru b’ibihugu byombi baba baraganiriye ku ibibazo abasesengura babona ko bishobora kuvuka kagati y’u Burundi n’u Rwanda, bitewe n’intambara iri muri Congo ishyamiranyije inyeshyamba za M23, n’ingabo za leta ya Congo, aho u Burundi bushinjwa kurwana bufasha ingabo za Leta ya Congo.

Ku ruhande rw’u Rwanda rwabibonamo ikibazo kubera ko rushinja ingabo za Congo, FARDC gukorana n’umutwe wa FDLR (rufata nk’uw’iterabwoba), kandi ukaba ugamije guhungabanya umutekano warwo.

Ni n’ikimenyetso cyiza ku Burundi n’u Rwanda n’abaturage babyo, bari bamaze igihe batagenderana kubera umubano utari umeze neza, ariko mu minsi ya vuba ibihugu byombi bikaba byaragaragaje ubushake ngo byongere kubana neza.

Perezida Kagame na Ndayishimiye bari muri Arabie Saoudite

- Advertisement -
Abakuru b'Ibihugu bya Africa bitabiriye inama yabereye muri Saoudi Arabia ku wa Gatanu w'icyumweru gishize
Abakuru b’Ibihugu bya Africa bitabiriye inama yabereye muri Saoudi Arabia ku wa Gatanu w’icyumweru gishize
Perezida w’u Burundi, Avariste Ndayishimiye ari kumwe n’abakuru b’ibihugu uwa Mozambique n’uwa Malawi

UMUSEKE.RW