Rayon yagiye gushakira igisubizo cy’ubusatirizi muri Guinéa Conakry

Ikipe ya Rayon Sports, yatangaje ko yakiriye rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Guinéa Conakry mu rwego rwo kongera imbaraga mu busatirizi bw’iyi kipe ishaka guhatanira igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.

Kuva shampiyona y’uyu mwaka w’imikino yatangira, abakunzi ba Rayon Sports bakomeje kugaragaza ko bakennye mu busatirizi bw’ikipe bahebeye.

Mu gushaka ibisubizo, iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, yatangaje ko yagiye gushakira ibisubizo muri Guinéa Conakry.

Ibicishije ku mbuga nkoranyambaga za yo zirimo X (Twitter), iyi kipe yatangaje ko yakiriye rutahizamu mushya.

Bati “Rayon Sports yakiriye rutahizamu w’umunya-Guinée Conakry, Alsény Camara Agogo w’imyaka 28.”

Kuzana uyu rutahizamu, birasobanura ko Rayon Sports ititeguye kongerera amasezerano Moussa Esenu uri mu mpera ze z’amasezerano afitanye n’iyi kipe.

Uyu rutahizamu kandi, araza yiyongera kuri Charles Baale utaratanga byinshi mu busatirizi bw’iyi kipe y’i Nyanza.

Yageze i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane
Umuvugizi wa Rayon Sports (iburyo) n’Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports WFC, ni bo bagiye kwakira uyu rutahizamu

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW