REG BBC yabonye umutoza mushya

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’ikipe ya REG Basketball Club, bwatangaje ko Mushumba Charles ari we mutoza mukuru w’iyi kipe wasimbuye Dean Murray wayitozaga.

Umuhango wo kwerekana umutoza mushya wa REG BBC, wabaye kuri uyu wa Gatatu, ubera ku Cyicaro Gikuru cya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu n’Amashanyarazi (REG).

Ntwali Joseph uyobora REG BBC, yatangaje ko umutoza Mushumba Charles watozaga IPRC-Huye BBC, yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka itatu nk’umutoza mukuru.

Mushumba azungirizwa na Mwiseneza Maxime usanzwe ari umutoza wungirije muri iyi kipe.

Uyu mutoza aje asimbura Umunya-Amerika, Dean Murray watozaga iyi kipe guhera muri Gashyantare uyu mwaka.

Agaruka ku mpamvu zatumye badakomezanya na Dean, Perezida wa REG BBC, Ntwali yavuze ko ari ku mpamvu zaturutse ku mpande zombi.

Ati “Dean Murray Yitwaye neza. Yabashije kugera ku mukino wa nyuma n’ubwo atabashije gutwara igikombe. Amasezerano ye yararangiye, buri ruhande rukomeza muri gahunda zindi.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko, kimwe mu byatumye bifuza guha akazi Mushumba, ari uko anafite impano yo gutoza abakiri bato.

Umwaka ushize w’imikino, REG yageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka, ariko APR BBC iyitwara igikombe cya shampiyona.

- Advertisement -
Mushumba Charles ni umutoza wa REG BBC mu myaka itatu iri imbere
Umuyobozi wa REG BBC, Ntwali Joseph

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW