Rubavu: Ikibazo cy’imboga zangirika kigiye kuvugutirwa umuti

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ku bufatanye n’abafite aho bahurira n’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto biganje mo Amakoperative n’amasosiyete batangije umushinga ugiye guhindura imibereho y’abari muri ibi byiciro.

Uyu mushinga batangije witwa GF4Cs(Good food for cities) ufite intego zirimo kongera umusaruro mu bwinshi n’ubwiza kuri hegitari, gukoresha inyongeramusaruro ‘imiti yica udukoko, guhingira ku gihe, gukoresha imbuto nziza hirindwa igihombo nyuma y’isarura.

Paul Mbonyi umukozi w’umuryango ADECOR yavuze ko nyuma yo kubona ibihombo abahinzi n’abacuruzi b’imboga n’imbuto bahura nabyo batangije umushinga ugamije gukemura ibyo bibazo.

Mbonyi avuga ko muri gahunda bafite umusaruro uzaboneka uzahindura imirire, uzafasha abahinzi kugera ku masoko kandi mu mucyo, hirindwa igihombo ku bahinzi ndetse n’abacuruzi.

Ati “Turashaka ubuhinzi butanga umusaruro ku bahinzi, abaguzi n’abacuruzi. Amakoperative akorana n’ibigo by’imari, ibitanga inguzanyo n’ibigo by’ubwishingizi. Ibihingwa bifite ubwishingizi ntibizagira igihombo, kabone niyo haba hari imihindagurikire y’ikirere, ibiza, imyuzure cyangwa amapfa ku rwego rw’igihugu .”

Yungamo agira ati “Nta rwitwazo rwo kuvuga ko ibicuruzwa byangiritse umuhinzi akaba ari we uhomba wenyine. Ibi byose bizaba bisobanutse mu masezerano. Mu gihe habaye igihombo, inyandiko izagaragaza uzabibazwa.”

Perezida w’’ihuriro ry’amakoperative y’imboga n’imbuto mi Karere Rubavu, Biradukunda Jérôme, yishimiye iyi gahunda yo guteza imbere abahinzi mu karere ka Rubavu.

Ati “Turi abanyamuryango 800 bagize amakoperative 43,ibigo 12 by’ubucuruzi bikora vino n’umutobe. Abahinzi bahinga kuri hegitari imwe cyangwa igice cyayo. Nka Bazilete honyine bashobora gutanga toni 24 z’imboga, hakenewe ububiko bukonjesha no guhunika imboga kuko inyinshi murizo ziborera mu murima kubera kubura aho zibikwa.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko kuba abahinzi n’abacuruzi b’imboga n’imbuto bungutse undi mufatanyabikorwa bigiye kubazamura ubukungu bwabo n’igihugu muri rusange.

- Advertisement -

Mwiseneza Emmanuel umukozi ushinzwe Ishoramari mu karere ka Rubavu yagize ati “Bari bafite gahunda yo gukorera mu Mirenge mike ikora ku mupaka mu karere kacu ariko twumvikanye ko bakorera mu karere hose,kubera inyungu abahinzi n’abaturage muri rusange biteze imbere  imikoranire.”

Yakomeje agira ati “Urumva niba bagiye gufasha umuhinzi kuva mu bihombo byose yashoboraga guhura nabyo biratuma bahinga,bacuruza batekereze gutera imbere nta bihombo,muri gahunda harimo gukurikirana umuhinzi agahabwa ibyo akwiye kubona hatajemo imbogamizi z’isoko n’ibindi.”

Bimwe mubyo ubuyobozi bw’Akarere buvuga uyu mufatanyabikorwa azakora harimo gutanga ubwishingizi ku mboga n’imbuto, gufasha abahinzi kubona inyongeramusaruro, kubashakira amasoko kandi umuhinzi akishyurwa mbere y’uko ibicuruzwa bijyanwa kugira ngo hatazamo imbogamizi zitandukanye nkizo bakundaga guhura nazo.

Perezida w’’ihuriro ry’amakoperative y’imboga n’imbuto mi Karere Rubavu, Biradukunda Jérôme
Abakuriye koperative z’abahinzi

 

MUKWAYA OLIVIER

UMUSEKE.RW i Rubavu