Ruhango: Operasiyo ‘yo gushimuta’ abanyeshuri aho bigaga iravugwamo umuyobozi

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
  • Bamwe basohotse banyuze mu irembo
  • Hari aburiye igipangu cy’ishuri basanga hari imodoka ibategereje

Ubuyobozi bw’Ishuri ry’imyuga rya Heroes Integrated Technical School, burashinja umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Byimana gukora operasiyo yo kuvana abanyeshuri muri iki kigo akabimurira mu bindi bigo.

Umuvugizi Mukuru w’iri Shuri Nzayisenga Abdoul yabwiye UMUSEKE ko abayobozi n’abakozi babyutse basanga abanyeshuri bose basohotse ikigo n’ibikoresho byabo bagenda badasezeye.

Nzayisenga avuga ko ‘operasiyo’ yo gukura abana mu kigo yabaye mu rukerera  rwo ku wa Gatatu taliki 29 Ugushyingo, 2023.

Umuvugizi w’ishuri avuga ko hari hashize igihe gito abo banyeshuri bavugana n’umukozi ushinzwe Uburezi mu Murenge wa Byimana witwa  Mudahemuka Antoine, kuko ariyo makuru afite kandi yahawe na bamwe mu banyeshuri yagumuye.

Avuga ko impamvu uyu mukozi yatumye avana abanyeshuri mu kigo bigagamo atayizi, usibye  ikibazo cy’ibirarane by’imishahara y’abarimu ishuri ribabereyemo, kandi ryemera baherutse kuganiraho.

Ati ”Iyi operasiyo yakozwe n’Akarere bayinyuza ku mukozi w’Umurenge abishyira mu bikorwa.”

Avuga ko abo banyeshuri 49 bose bamwe basohotse banyuze mu irembo, abandi burira igipangu cy’Ishuri basanga hari imodoka zibategerereje ku muhanda wa kaburimbo uri haruguru y’Ikigo.

Avuga ko amaze gushora miliyoni 60 y’u Rwanda ku giti cye, ayo abereyemo abarimu akaba atarenga miliyoni 7Frw.

Nzayisenga Abdoul avuga ko umukozi ushinzwe Uburezi mu Murenge amushinja kugumura na bamwe mu barimu, kuko batari bakigisha abanyeshuri neza bitwaje uwo mwenda ikigo kibabereyemo.

- Advertisement -

Umukozi ushinzwe Uburezi mu Murenge wa Byimana, Mudahemuka Antoine ahakana ibyo ashinjwa akavuga ko bagiriye inama ubuyobozi bw’ishuri inshuro nyinshi ngo rikosore ikibazo rifitanye n’abarimu, harimo kutabahemba imishahara yabo.

Ati ”Hari hashize iminsi abana baza hano kuturegera Ubuyobozi bw’ishuri ko bamaze iminsi itatu batiga kubera ko abarimu banze kwigisha.”

Yavuze ko umunsi bari bahanye n’uyu muvugizi w’ikigo atawubahirije kuko byageze ubwo abana bafata icyemezo cyo kuva mu kigo uwo muvugizi atabonetse.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine avuga ko abana bonyine ari bo bifatiye umwanzuro wo kwivana mu kigo batabifashijwemo n’Umuyobozi uwo ari we wese.

Ati ”Muri gahunda ya leta ni uko umwana agomba kwiga neza, iyo atize neza yemerewe kujya ahandi.”

Cyakora Mukangenzi yemera ko bazaganira n’ubuyobozi bw’ishuri kugira ngo babufashe gukemura ibibazo bihavugwa.

Kugeza ubu mu Kigo hasigayemo umukozi ushinzwe Imyitwarire n’Umuzamu, abanyeshuri 49 bose bimukiye mu bindi bigo byo muri uyu Murenge ndetse n’ahandi mu Karere ka Ruhango.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.