Ruhango: Urubyiruko rw’Abakorerabushake rurishimira kubaka igihugu

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu karere ka Ruhango biyemeje gukomeza ubufatanye mu iterambere ry’abaturage aho bazakomeza gukora ibikorwa bitandukanye.

Imyaka 10 irashize urubyiruko rw’abakorerabushake b’Akarere ka Ruhango batangiye, uru rubyiruko ruvuga ko hari byinshi bamaze gukora kandi bagikomeje ubufatanye mu iterambere ry’abaturage.

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko ku rwego rw’Akarere ka Ruhango, NSAZIYINKA Prosper  ,yagize ati”Abatagiraga amacumbi twarabubakiye, abafite inzu zitajyanye n’igihe twarazivuguruye, twakanguriye abaturage kugira isuku, twarwanyije imiriri mibi n’igwingira n’ibindi bikorwa byiza twakoze kandi tugikomeje”

Ku ruhande rw’urubyiruko ruvuga ko biteguye kandi biyemeje gukora byinshi birimo no kurwanya ibiyobyabwenge muri bagenzi babo

Uwitwa IRADUHAYE Alphonse Moise yagize ati”Mbere na mbere tugomba kuba ba nkore neza bandebereho tukirinda kunywa ibiyobyabwenge tukanafasha ababinywa kubireka”

Mugenzi we witwa Uroseneza nawe yagize ati”Ubu dushyize imbere ubukangurambaga bw’abo banywa ibiyobyabwenge tubereka ibibi bya byo n’ingaruka bigira maze bakaba babireka”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Valens Habarurema, asaba uru rubyiruko gukomeza gukora cyane kandi nabo biteza imbere

Yagize ati”Bakomeze iyo nzira y’ubukorerabushake kuko igihugu gikeneye imbaraga z’urubyiruko kandi banakora ibikorwa byinshi banakore cyane batere imbere ubwabo kandi banateze imbere n’ababyeyi”

Ubuyobozi bukomeza buvuga ko igitekerezo cyo kubaho cy’urubyiruko rw’abakorerabushake cyatangiye mu myaka 10 ishize giturutse mu Mujyi  wa Kigali , gishinga imizi mu gihugu hose,ubu bakaba bari kwizihiza isabukuru yigihe bamaze aho batangiye ari abantu 13 none ubu bakaba bamaze kuba 74,367.

- Advertisement -

Barizihiza isabukuru y’imyaka 10 bamaze batangiye

Theogene NSHIMIYIMANA/UMUSEKE.RW I Ruhango