Rusizi: Abasore biharaje gusohora ababyeyi mu nzu bakazirongoreramo

Ababyeyi bo mu kagari ka Shagasha mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi baratabaza ubuyobozi bitewe n’uko biyubakira inzu abana babo bakazibasohoramo bakazirongoreramo bo bakabaho basembera.

Umusaza witwa Bapfakurera Boniface atuye mu mudugudu wa Gitwa mu kagari ka Shagasha ati “Umwana yazanye umugore aranyirukana ashaka no kunyica, ndayimurekera ubu ndacumbitse”.

Umucyecuru witwa Nakabonye Mariana wo mu mudugudu wa Shagasha nawe ahuje ikibazo na Boniface ati“Nagize ikibazo narimfite inzu nyisohorwamo, nabikorewe n’umwana nabyaye n’umugore yashatse nta butaka nkigira nabwimuwemo”.

Abo bavugwaho gusohora ababyeyi babo mu nzu biyubakiye twagerageje kubavugisha baryumaho, gusa ubuyobozi bw’akagari ka Shagasha batuyemo buvuga ko ababikora babaswe n’ibiyobyabwenge.

Uwizeye Andre ni Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Shagasha yagize ati” Muri iki cyumweru nibwo yamusohoye mu nzu ariba anywa urumogi turi gushaka uko twamufata tukamujyana muri transit”.

Dr. Kibiriga Anicet, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi atangaza ko bitumvikana uko umwana asohora umubyeyi we mu nzu yagakwiriye kumwubakira, ngo nk’ubuyobozi kibazo bagiye kugikurikirana.

Yagize ati “Ntabwo byumvikana ukuntu umwana asohora umubyeyi we mu nzu, abo bana tubafata nk’ibihazi, kwigisha ni uguhozaho iki kibazo turakomeza kwigisha kugira ngo tugikumire”.

Iki ikibazo cy’abana basohora ababyeyi babo mu nzu bakazirongoreramo nti byari bikunze kugaragara muri aka Karere.

 

- Advertisement -

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW i Rusizi