Rusizi: Umukobwa w’imyaka 20 yasanzwe mu mugozi

Mu mudugudu wa kirabyo mu kagari ka Gahinga mu murenge wa Mururu, umukobwa witwa Kubwimana Helene w’imyaka 20 y’amavuko wabanaga na nyina yasanzwe mu nzu amanitse mu mugozi yapfuye, biracyekwa ko yiyahuye.

Ngirabatware James umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mururu yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru ariyo.

Ati“Ni umukobwa witwa Kubwimana Helena w’imyaka 20,  nyina yavugaga ko yasanze yimanitse yapfuye ntagicyekwa cyatumye yiyahura inzego z’iperereza ziracyabirimo”.

Gitifu Ngirabatware yavuze ko ibivugwa ko yapfuye ari gukuramo inda ntabyo azi ko bategereje ibizava mu iperereza.

Yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe no kutihererana ibibazo no gufata imyanzuro mbere yo kugisha inama.

Umurambo wa Nyakwigendera uracyari mu bitaro bya Gihundwe aho uri gukorerwa isuzuma ni mu gihe nyina afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Kamembe.

 

DONATIEN MUHIRE

UMUSEKE.RW i Rusizi

- Advertisement -