Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Rwanda: Inzego z’umutekano zafashe umukozi wa Pariki warashe mugenzi we
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Rwanda: Inzego z’umutekano zafashe umukozi wa Pariki warashe mugenzi we

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana 16/11/2023 4:54
Nyakwigendera Irakoze Kevin wakoraga akazi ko gucunga Pariki

Operasiyo yo gufata umukozi wa Pariki warashe mugenzi we bari kumwe mu kazi yageze ku ntego, nk’uko Polisi yabibwiye UMUSEKE.

Ku wa Gatatu nibwo umwe mu barinda Pariki y’Ibirunga yarashe mugenzi we bimuviramo urupfu.

Uyu wakoze ibyo yahise atoroka, hatangira ibikorwa byo kumushakisha. Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko byabaye ahagana saa tanu z’amanywa.

Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Karekezi yemeje ko ibi byabaye.

Ati “Ni byo, kugeza ubu ngubu ukekwaho biriya yafashwe. Byabaye tariki 15/11/2023.”

Yavuze ko uwitwa Ntegerejimana Christophe, yarashe mugenzi we, bari kumwe ku kazi witwa Irakoze Kevin, aza kwitaba Imana.

Ati “Akimara gukora ayo marorerwa nibwo yahunze aratoroka, muri iki gitondo nibwo yafashwe, iperereza riracyakorwa ngo hamenyekane impamvu yabimuteye.”

Uyu Ntegerejimana yafatiwe muri Mudende mu Karere ka Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Karekezi avuga ko uriya wafashwe ari mu nzego zibishinzwe, hakazakurikizwa amategeko.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW

You Might Also Like

Nyanza: Ukekwaho gukubita umuntu bikamuviramo urupfu ‘Yabiteye utwatsi’

Nyabihu: Ba Mudugudu bemerewe Telefone amaso ahera mu kirere

Abafana ba APR batewe agahinda n’ikipe bihebeye

Amajyaruguru : Uturere 3 tugiye kubura umuriro

RIB yafunze abayobozi ba koperative banyereje arenga Miliyoni 160Frw

Ange Eric Hatangimana 16/11/2023 6:17 16/11/2023 4:54
Share
Inkuru ibanza Dr. Rusa – NTIBISANZWE IBY’INTAMBARA YA ISRAEL NA HAMAS – AMABANGA YA BOMBE ATOMIQUE AGIYE HANZE
Inkuru ikurikira Polisi yatangiye  gushyira ibyapa ku mihanda biranga ahari ‘Camera’
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyanza: Ukekwaho gukubita umuntu bikamuviramo urupfu ‘Yabiteye utwatsi’
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Ubutabera
Uwiteka yaremye ibishya mu buzima bwe- Umuramyi Svensson yegukanye Sauda-AMAFOTO
Imyidagaduro
Nyabihu: Ba Mudugudu bemerewe Telefone amaso ahera mu kirere
Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
Abafana ba APR batewe agahinda n’ikipe bihebeye
Imikino Inkuru Nyamukuru
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyanza: Ukekwaho gukubita umuntu bikamuviramo urupfu ‘Yabiteye utwatsi’
06/12/2023 4:17

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?