U Rwanda rwatangiye neza Shampiyona Nyafurika yo Koga

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ku munsi wa Mbere w’irushanwa rya Shampiyona Nyafurika y’Umukino wo Koga rihuza Ibihugu biherereye mu Karere ka Gatatu ‘Africa Aquatics Zone 3 Swimming Championships 2023’ iri kubera mu Rwanda, ikipe ihagarariye u Rwanda yabonye imidari irindwi irimo uwa Zahabu.

Ni irushanwa ryatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, wanashimiye ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda ndetse n’ubwa Africa Aquatics Zone 3 bwemeye kuzana iri rushanwa mu Rwanda.

Ni irushanwa ryatangiye ku wa Kane tariki ya 23 rikazageza ku wa Gatandatu tariki ya 25 Ugushyingo 2023. Ryitabiriwe n’abakinnyi 261 bavuye mu bihugu 10 birimo u Rwanda rufitemo abakinnyi 60. Ni irushanwa ririmo kubera kuri pisine ya Gahanga.

Mu ijambo rye rifungura iri rushanwa, Girimbabazi Rugabira Pamela, uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, yavuze ko iri rushanwa rigomba gusiga rigaragaje ko u Rwanda ari igicumbi cya Siporo.

Ati “Ntabwo u Rwanda ari ukwakira iri rushanwa gusa, ahubwo twiteze ko abakinnyi bacu bazitwara neza. Ikindi kandi ni urwego rwiza rwo kugaragaza ko u Rwanda ari igicumbi cya Siporo.”

Dr Donald Rukare uyobora AQUATICS ZONE 3, yashimiye u Rwanda uburyo rwateguye iri rushanwa kandi yizeye neza ko nta kabuza rizagenda neza. Yanavuze ko ntako bisa kubona ibihugu 10 byose bikoraniye mu Rwanda byaje kwitabira iri rushanwa, akaba ari ikigaragaza urwego iri rushanwa rimaze kugeraho.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko iri rushanwa ari wo mwanya mwiza wo kugaragaza impano abakinnyi bafite muri uyu mukino usaba imbaraga z’umubiri ndetse no kuba witeguye mu mutwe.

Ati “Ibihugu byose n’abakinnyi bitabiriye ’Aquatics Zone 3 Swimming Championship’, mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda mbahaye ikaze mu Rwanda. Umukino wo koga ntabwo usaba imbaraga z’umubiri bisaba no kuba umeze neza kandi witeguye mu mutwe […]. Iri rushanwa rizatuma abakinnyi bacu bagaragaza impano bafite muri uyu mukino wo Koga.”

Yashimiye Ibihugu byabashije kwitabira abifuriza intsinzi ndetse anabizeza ko mu gihe bari mu Rwanda nta kibazo bazagira, bazakomeza gufatwa neza nk’uko ari umuco w’u Rwanda kwakira neza abarugana.

- Advertisement -

Muri rusange ibihugu 10 byitabiriye birimo: U Rwanda, Kenya, Burundi, Tanzania, Uganda, Afurika y’Epfo, Eswatini, Eritrea, Djibouti na Éthiopie.

Umunsi wa mbere hakinwe ibyiciro 56 aho Imidali myinshi yegukanywe na Tanzania, Afurika y’Epfo, Uganda na Kenya. U Rwanda ku munsi wa mbere rwegukanye imidali irindwi irimo umwe wa Gold (Zahabu), imidali itatu ya Silver (Ifeza) n’imidali itatu ya Bronze (Umuringa).

U Rwanda rwatwaye umudali wa ’Silver’ wahawe Ishimwe Claudette na Iradukunda Yvette wabonye ’Bronze’ mu cyiciro cy’abakobwa bafite imyaka 17 kuzamura mu koga ’Backstroke’ metero 200. Ishimwe Claudette kandi yegukanye umudali wa ’Silver’ mu Koga metero 200 ’Breaststroke’.

Mu bahungu Iradukunda Isihaka uzwi nka Bébéto yegukanye imidali ibiri mu cyiciro cy’abafite imyaka 17 kuzamura mu koga ’Butterfly’ metero 100 yabaye uwa 3 ahabwa umudali wa ’Bronze’ ni mu gihe muri iki cyiciro ariko Koga ’Breaststroke’ yabaye uwa Mbere yegukana uwa Zahabu (Gold).

Undi wegukanye umudali ni Oscar Peyrer mu cyiciro cy’imyaka 17 kuzamura Koga bunyugunyugu ’Backstroke’ metero 50, yabaye uwa Gatatu ahabwa umudali wa ’Bronze’.

Mu gukina nk’ikipe bizwi nka ’Relay’, u Rwanda rwabonye umwanya wa Gatatu runahabwa umudali wa ’Bronze’ mu cyiciro cy’abagabo guhera ku myaka 16 kuzamura.

Mu Banyarwanda bitwaye neza, harimo abakobwa (abambaye ibisa)
Haba harimo gucungana
Imikino iba irimo ubuhanga
Ubuyobozi bwa Africa Aquatics Zone 3 bwashimiye u Rwanda rwakiriye irushanwa
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yatangije Africa Aquatics Zone 3 Swimming Championships 2023
Ubuyobozi bwa Minisiteri ya Siporo n’ubwa Africa Aquatics Zone 3 bwarebye imikino y’umunsi wa Mbere
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Rugabira Girimbabazi Pamela
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yegukanye imidari irindwi irimo uwa Zahabu
Afurika y’Epfo irahari
Sudan y’Epfo iri mu Bihugu byitabiriye
Kenya irahabaye
Tanzania iri mu Bihugu byitabiriye
Uganda iri mu Bihugu byitwaye neza ku munsi wa Mbere
Bébéto ari mu Banyarwanda begukanye imidari ku munsi wa Mbere

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW