Ubushinjacyaha bwasabiye umunyamakuru Nkundineza gufungwa by’agateganyo

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Ubushinjacyaha bwasabiye umunyamakuru  Nkundineza Jean Paul gufungwa by’agateganyo ngo kuko ari bwo atatoroka ubutabera.

Akurikiranyweho gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha, guhoresha ibikangisho n’icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha. Ni ibyaha bivugwa ko yakoreye ku muyoboro wa Youtube

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko kumufunga ari byo byatuma ibyaha akurikiranyweho adakomeza kubikora kandi ko kumuhana byatuma abera abandi urugero.

Bwagaragaje ko hari ibiganiro Nkundineza yatambukije mu 2022 kirimo amagambo yo gutera ubwoba no gusebya Mutesi Jolly.

Abunganira Nkundineza bo bagaragaje ko Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura rwafashe icyemezo kuri icyo kiganiro rutegeka ko gikurwaho ndetse hakakorwa ikindi gisaba imbabazi ku byari byatangajwe mbere.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko niba Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura hari icyo rwakoze ku byo Nkundineza yari yatangaje, bitahabwa ishingiro kuko hatigeze hafatwa icyemezo n’Urukiko.

Bwashimangiye ko nyuma yo gusesengura ibikorwa Nkundineza yakoze bwasanze bigize icyaha bishingiye ku cyo amategeko ateganya aho kuba amakosa nk’uko uruhande rwa Nkundineza Jean Paul rubigaragaza.

Nkundineza Jean Paul yavuze ko bibabaje kubona Ubushinjacyaha butazi ububasha n’amahame agenga RMC.

Yasabye urukiko ko ko rwazamugira umwere ku byo akurikiranyweho aho gufungurwa by’agateganyo gusa, cyangwa akagira ibyo ategekwa kubahiriza n’Urukiko.

- Advertisement -

Me Ibambe Jean Paul umwunganira mu mategeko, yabwiye Urukiko ko akwiye gukurikiranwa adafunzwe byaba ngombwa akagira ibyo ategekwa kubahiriza n’Urukiko.

Yagaragaje ko kandi Nkundineza Jean Paul yiteguye no kuba ahagaritse umwuga w’itangazamakuru mu gihe agikurikiranwa.

Me Ibambe yavuze kandi ko amakuru yose Nkundineza yatangaje ari ibintu yumviye mu Rukiko, bityo ko nta mpamvu zikomeye abona zatuma akurikiranwaho icyaha cyo guhohotera uwatanze amakuru.

Ku bijyanye no gukoresha ibikangisho, Me Ibambe yagaragaje ko kuba Nkundineza yaravuze ko “Umutego mutindi ushibukana nyirawo” nta gikangisho kirimo.

Yagaragaje ko uwo bunganira adakwiye guhanwa hagamijwe ko abera abandi urugero kandi ko ibyo yakoze byanakemukira muri RMC kandi Mutesi Jolly akabona ubutabera.

Icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa Kabiri tariki ya 7 Ugushyingo 2023.

UMUSEKE.RW