Udafite ibihumbi 50 Frw ntazareba kuri ‘internet’ ubukwe bwa The Ben

Umuhanzi The Ben na Pamella bashyize hanze uburyo buzafasha abatazabasha kugera aho ubukwe bwabo buzabera, aho bazabukurikira hifashishijwe ikoranabuhanga bagasabwa kwishyura ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ubukwe bw’aba bombi buzaba ku wa 15 Ukuboza ahateganyijwe umuhango wo gusaba no gukwa mu gihe ku wa 23 bazasezerana imbere y’Imana mu birori bizabera muri Kigali Convention Centre.

Uyu muryango washyizeho uburyo abifuza kubashyigikira babigenza n’uko abifuza gukurikira ubu bukwe bifashishije ikoranabuhanga bazabikora.

Urubuga rwashinzwe n’aba bombi rugaragaza ko abazakurikira ubukwe bwabo mu bifashishije ikoranabuhanga bazishura 50,000 Frw atavaho n’urupfumuye.

The Ben na Uwicyeza bagiye gukora ubukwe nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko muri Kanama 2022, umuhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kimihurura.

Mu Ukwakira 2021, The Ben yambitse impeta Uwicyeza Pamella amusaba niba yakwemera kuzamubera umugore, undi na we arabimwemerera.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW